00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo Miss Jojo avuga ku munsi w’Abagore

Yanditswe na

Vénuste KAMANZI

Kuya 8 March 2012 saa 11:29
Yasuwe :

Tariki 8 Werurwe buri mwaka isi n’u Rwanda muri rusange bizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore, Miss Jojo nk’umunyarwandakazi kandi w’umuhanzi asanga Abanyarwanda bakwiye kuzirikana ko abagore atari abo kubyara gusa ahubwo bafite n’ibindi byiza byo kwishimirwa.
Mu kiganiro na IGIHE, Miss Jojo avuga ko uyu munsi w’abagore ari umwanya mwiza abantu by’umwihariko Abanyarwanda baba babonye wo kwishimira ibyiza n’agaciro by’abagore muri sosiyete.
Ati: "Nti turi abantu bacishijwe bugufi, natwe (...)

Tariki 8 Werurwe buri mwaka isi n’u Rwanda muri rusange bizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore, Miss Jojo nk’umunyarwandakazi kandi w’umuhanzi asanga Abanyarwanda bakwiye kuzirikana ko abagore atari abo kubyara gusa ahubwo bafite n’ibindi byiza byo kwishimirwa.

Mu kiganiro na IGIHE, Miss Jojo avuga ko uyu munsi w’abagore ari umwanya mwiza abantu by’umwihariko Abanyarwanda baba babonye wo kwishimira ibyiza n’agaciro by’abagore muri sosiyete.

Ati: "Nti turi abantu bacishijwe bugufi, natwe turi abantu kandi ntitwaremewe kubyara gusa".

Akomeza avuga ko ibyiza by’abagore bikwiye kwishimirwa ari byinshi dore ko ari na bo babyara abantu, kandi hari imigisha Imana yabashyizemo harimo guhesha akaciro umuryango kuko ngo iyo ufite umugore mwiza urugo rwawe rugendwa, abana bawe bagakura neza n’urugo rwawe muri rusange rugatera imbere.

Asaba ko mbere yo kuvuga ngo abagore babaye bate umuntu yajya abanza kwibuka ko hari ikiza Imana ya mushyizemo.

Ashimangira ko leta y’u Rwanda ari iyo gushimirwa kuri politiki yayo nziza iha abagore urubuga.

Mu rwego rwo gushyigikira no gutanga umusanzu mu gushimangira insanganyamatsiko y’uyu mwaka, Miss Jojo yateguye album nshya yise ‘Woman’ mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ‘Umugore’ azamurika kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Werurwe 2012 ahabera Imurika gurisha.

Woman album igizwe n’indirimbo 13, yitiriwe indirimbo izayisohokaho, indirimbo ivuga ku mukobwa ubereye kwitwa umukobwa, uhesheje ishema umukobwa uwo ariwe wese.

Ati: "Nifuje ko itanga ishusho, ikavuga mu mwanya w’umugore, ikagaruka ku mateka y’umugore, ibyamubabaje n’ibindi byinshi ushobora kuganirirwa n’umugore ku buryo uzayumva azajya aba ameze nk’uganira na Nyirasenge."

Miss Jojo asanga ari umwanya mwiza azagaragaza ko umugore nawe agomba kuba igisubizo cy’ibibazo bye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .