Mu gutangaza igihe azamurikira album ye yise ‘Woman’, umuhanzi Miss Jojo yatangaje igihe azamurikira album ye yise ’Woman’ n’impamvu yayihaye iryo zina.
Miss Jojo kandi yaboneyeho gushyira ahagaragara indirimbo yakoranye n’umuhanzi Kidum, yitwa ‘East African Show’.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Miss Jojo yavuze ko album ye igizwe n’indirimbo 13 izajya hanze ku itariki ya 9 Werurwe haraye habaye umunsi mpuzamahanga w’umugore. Ati:”Ku itariki ya 9 Werurwe nibwo mfite gahunda yo gushyira ahagaragara Album ‘Woman’ yari imaze igihe itegerejwe”.
Avuga ko impamvu yise iyi album ‘Woman’ ari uko iriho indirimbo yitwa ityo yashatse kwitirira album ye, kuko muri iyo ndirimbo atanga ishusho nyayo aha umugore ubereye u Rwanda.
Miss Jojo avuga ko mu kumurika iyi album ateganya gukora ibitaramo 5; birimo ikizabera i Kigali cyitwa VIP Show, ibizabera i Rubavu, i Huye, i Musanze ndetse n’ahandi ateganya gutangaza mu matariki ari imbere.
Miss Jojo yasobanuye ko iyi album ye izaba irimo ubutumwa butandukanye n’umwimerere w’umuziki unoze. Yagize ati:”Harimo ubutumwa butandukanye, harimo ingingo zitandukanye kuko iyi album yanjye yakozweho n’abatunganya indirimbo b’abahanga nka Pastor P, Mastola, Clement Ishimwe wo muri Kina Music, Robert Kamanzi wo muri Kenya, Washington wo muri Uganda”.
Izi ndirimbo ubu ziri gutunganyirizwa (Mastering) mu gihugu cy’u Bufaransa.
Anavuga kandi ko ateganya gukora igitaramo kiryoshye. Miss Jojo yagize ati:”Mba nifuza kugeza ku Banyarwanda ikintu gifite umwimerere kandi gifite itandukaniro ku bindi, yari ikiri gukorerwaho imirimo myinshi. Ndateganya kubakorera igitaramo cyiza ku buryo nzavuga ko mfite ishema ryo kuba umukobwa ukoze igitaramo cyiza”.
Miss Jojo yavuze ko iki gitaramo ari nacyo cyari cyaratumye agaragara nk’uwari uhuze muri iyi minsi. “Nari narahugiye mu kandi kazi ariko nari maze umwaka cyangwa imyaka ibiri nkora kuri iyi album ‘Woman’”.
Iyi Album ni iya 2 ye nyuma y’iyo yise ‘Itangiriro-Genesis’ yasohoye mu Kuboza 2008.
Kanda hano wumve indirimbo ’East African Show’
TANGA IGITEKEREZO