Uyu mugore yabigarutseho ubwo yari ari mu kiganiro cya Jimmy Kimmel baganiriyemo ibintu bitandukanye.
Ikiganiro kigezemo hagati, Oprah yabajijwe uko yizihije isabukuru ye y’imyaka 70 yujuje muri uyu mwaka. Mu gusubiza, yavuze ko yashatse gukora ibintu bitandukanye kuri uwo munsi ariko ntibimukundire ahubwo akisanga ari mu buriri.
Jimmy Kimmel yamubajije niba hari impano umukunzi we, Stedman Graham yamugeneye kuri uwo munsi, undi mu gusubiza avuga ko yamwemereye kumutembereza mu Rwanda.
Ati “Yakoze neza uyu mwaka n’ubwo atari ko asanzwe. Uyu mwaka yanyemereye urugendo rwo kujya mu Rwanda gusura Ingagi[...] ngomba kujyayo.’’
Oprah yamamaye mu kiganiro yatangije mu 1983, cya mu gitondo cyacaga kuri televiziyo ya WLS, kubera gukundwa n’abantu benshi cyahinduriwe izina mu 1986, cyitwa “The Oprah Winfrey Show”. Cyatumye arushaho kumenyekana kuko akenshi yatumiragamo abantu bakomeye.
Oprah Gail Winfrey [Oprah] w’imyaka 70 yavukiye muri Leta ya Mississippi, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1954, abarirwa mu baherwe ku Isi kuko afite umutungo wa miliyari 2,8$.
Reba ubwo Oprah yavugaga ko azasura u Rwanda vuba
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!