Kigali ishimiwe isuku n’ubwiza mu nguni zayo zose ariko byagera kuri Mythos Boutique Hotel byo bikaba akarusho.
Iyi ni hoteli iherere mu Kiyovu mu karere ka Nyarugenge. Urebye uburyo yubatswe n’uko itatse, ni ha hantu wabwirira umukunzi wawe ijambo rikamuhora ku mutima, aribyo bituma abashaka kunenezeza ababo bahajya.
Mu 2019 nibwo iyi hoteli yatangijwe n’umushoramari w’Umunyarwanda washakaga gutanga umusanzu mu gice cyo kwakira abantu.
Mythos Boutique Hotel itangirwamo serivisi zitandukanye zirimo amacumbi, restaurant n’izindi zijyana no kwakira abantu haba ku barara n’abataha.
Muri iyi hoteli harimo uburyo bubiri bw’ibyumba hari ibyo mu bwoko bwa ‘Executive suites’ bikaba ari 12 kuraramo ijoro rimwe ni 250$. Iki cyumba haba harimo ibyangombwa byose ndetse n’igikoni kigezweho ku buryo uwaharaye aba amezi nk’uwaraye iwe mu rugo.
Hari n’ubwoko bw’ibyumba bya ‘Deluxe room’ ibi ni 12 aho kuramamo ari 200$ ku ijoro.
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi n’Iyamamazabikorwa muri Mythos Boutique Hotel, Tuyisabe Olivier, yavuze ko uwashinze iyi hoteli yashakaga gutanga umusanzu mu bijyanye no kwakira abantu mu Rwanda, igihugu gishyize imbere ubukerarugendo.
Ati “Uwashinze hoteli yifuzaga gukora igikorwa gifasha mu gutanga serivisi nziza, kibasha kwakira abantu bikajyana n’icyerekezo cy’igihugu mu bukerarugendo.”
“Iyo uvuze ubukerarugendo amahoteli afite uruhare runini muri bwo kuko niba abantu bitabiriye inama cyangwa gusura u Rwanda, bakenera aho barara n’amafunguro kandi biri ku rwego mpuzamahanga. Iyo icyo cyuho kibonetse ntihaboneke ikigisiba, haba harimo ikibazo.”
Tuyisabe avuga ko kuri ubu imbogamizi ihari ari uguhangana ku isoko kugira ngo bigarurire imitima y’abakiliya.
Ati “Hari ihangana uko abatembera u Rwanda biyongera niko n’abashoramari mu bijyanye n’amahoteli bagenda biyongera, urumva abakiliya baba bafite amahitamo menshi iyi rero ni imbogamizi ituma turashaho kunoza serivisi.”
Mythos Boutique yatanze umusanzu mu guhanga imirimo kuko kuri ubu ifite abakozi 45 bahoraho, gusa kuva yatangira yanyuzemo abagera kuri 450 bakozemo imirimo itandukanye.
Dutemberane iyi hoteli mu mafoto & Video
Amafoto: Kwizera Hervé
Video : Iraguha Jotham
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!