00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mr D agiye kuza mu Rwanda gukora igitaramo azamurikiramo album nshya

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 28 December 2016 saa 08:41
Yasuwe :

Umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Mr D, bakunze kwita Africanson agiye kuza mu Rwanda kuhamurikira album amaze igihe kirekire ategura.

Mr D ubusanzwe witwa [Didace Gashugi Ntakirutimana] asanzwe ari umwe mu bafasha abahanzi nyarwanda bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni we ukuriye inzu itunganya umuziki ya More Records isanzwe ikoreramo Lick Lick.

Mu bahanzi nyarwanda bakoreye muri iyi nzu Mr D abereye umuyobozi harimo Alpha Rwirangira, Meddy, umuraperi Sajou, n’abandi. Abahanzi hafi ya bose bakoreramo indirimbo zakunzwe zatunganyijwe na Producer Lick Lick.

Mr D yabwiye IGIHE ko agiye kumurikira Abanyarwanda album ye ya mbere amaze hafi imyaka ibiri atunganya, iyi ikazaba igizwe n’indirimbo zitandukanye yakoze zirimo iyitwa ’Umwanzuro’, ’Urugero’, ’Yolo’, n’izindi.

Ati "Nibyo koko, ndi kwisuganya kugira ngo umwaka wa 2017, uzabe uw’amateka kuri njye, ndetse no kuri muzika nyarwanda muri rusange kuko ngomba kuza mu Rwanda kuhakorera ibitaramo bizenguruka igihugu mfatanyije n’abandi bahanzi, aho nzaba nerekana album maze iminsi nkoraho."

Yongeyeho ko ibikorwa byo kurangiza iyi album abigeze kure ku buryo nta gihindutse umwaka wa 2017 azayimurikira abakunzi b’umuziki mu Rwanda mu bitaramo bizazenguruka intara zose.

Ibi bitaramo avuga ko bizamara amezi abiri, azabikorana n’abahanzi bakomeye mu Rwanda akiri kuvugana na bo ndetse n’abandi bo hirya no hino mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Mr D yanavuze ko hari na gahunda afite kunoza imishinga agiye afitanye na bamwe mu bahanzi bakomeye i Kigali no guhuza imikorere n’abandi azasanga mu Rwanda.

Uyu muririmbyi afashe gahunda yo kuza mu Rwanda kuhakorera ibitaramo nyuma y’urugendo rwari rwitezwe na benshi rw’umuririmbyi The Ben na we ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mr D ubwo yaririmbaga muri Rwanda Day mu mwaka wa 2012
Mr D afite indirimbo yise Yolo

Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Amakuru

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .