00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukundo ruhebuje rw’Umuremyi Maranatha

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 26 August 2012 saa 03:19
Yasuwe :

Mukazi Clotilde (Maman Caprice) yavukiye mu gihugu cy’u Burundi kuwa 4 Gashyantare 1944 ariko akomoka mu Rwanda. Yabaye cyane mu gihugu cya Congo Kinshasa (RDC). Afite abana batatu barimo umukobwa umwe n’abahungu babiri.
Iri ni iyerekwa rimaze imyaka 32 ry’Umushinga wa Muzika, muri ba nyirawo ku isi.
Intego
Mukazi avuga ko yahamagariwe gufasha abahanzi bo mu isi, kubakangurira no kubibutsa urukundo ruhebuje Imana ibakunda. Muri kamere y’Imana, ikunda abantu yaremye muri rusange. Ariko nk’uko (...)

Mukazi Clotilde (Maman Caprice) yavukiye mu gihugu cy’u Burundi kuwa 4 Gashyantare 1944 ariko akomoka mu Rwanda. Yabaye cyane mu gihugu cya Congo Kinshasa (RDC). Afite abana batatu barimo umukobwa umwe n’abahungu babiri.

Iri ni iyerekwa rimaze imyaka 32 ry’Umushinga wa Muzika, muri ba nyirawo ku isi.

Intego

Mukazi avuga ko yahamagariwe gufasha abahanzi bo mu isi, kubakangurira no kubibutsa urukundo ruhebuje Imana ibakunda. Muri kamere y’Imana, ikunda abantu yaremye muri rusange. Ariko nk’uko natwe yaturemanye kamere yo gukunda abahanzi (cyane cyane abaririmbyi n’abacuranzi). Imana na yo iyo kamere irayifite.

Kuko mu ijuru nta wundi murimo ukorwa nko kuramya no guhimbaza Umuremyi wa byose. Ibyo tubona knadi n’ibyo tutigeze tubona.

Ibyo nakoze n’ibyo maze kugeraho

Imana impamagarira uwo murimo mu mwaka wa1979 ushira, nabaye gusa nk’aho ntabyumva na buke.

Ariko nyuma y’ibyo naje kugira ibigeragezo bikomeye cyane.

Nyuma, Imana yaje kumfasha gukora uwo murimo yampamagariye. Ubwo nshaka abahanzi n’abacuranzi, maze kuri Noheli ya 1980, nanyuze mu kuri televiziyo ya Congo Kinshasa (Icyo gihe yitwaga Zaire). Nahise ntangira kuririmba indirimbo neretswe n’Imana gusa zirimo ubuhanuzi.

Nyuma y’ibyo naririrmbye nk’imyaka itatu maze Imana irambwira iti: "Ba woroheje hari ibyo nkitegura, nzakubwira igihe."

Nyuma na none habayeho kugeragezwa no kwigishwa n’Imana. Nyuma y’imyaka mirongo itatu(30), nibwo yongeye kuntuma mu gihugu cy’u Burundi(Bujumbura) nabwo hari kuri Noheli, yongeye kumpishurira indirimbo y’ubuhanuzi, inyura kuri T.V. y’Abakristu y’u Burundi.

Inzitizi

Inzitizi nahoraga ngira, muri iyo myaka yose nabikoraga jyenyine, simbishobore byose. Nari mfite umurimo wo kudoda. Inzu nakoreragamo yitwaga (CAPRICE MODE) ni na yo abantu bakomeje kunyitirira, kuko Imana yari yarangiriye ubuntu cyane, n’ubwo nta mashuri menshi nari mfite, ariko yayihaga imigisha hakabamo ubumenyi bukomeye cyane buva kuri yo. (Ibihererwe icyubahiro n’ikuzo).

Intsinzi

Ubwo rero nyuma y’imyaka mirongo itatu n’ibiri (32). Imana Muremyi ije kwihamagarira abahanzi bo kuri iyi si yiteguriye ubwayo!

Niba rero uri umuhanzi, tekereza kuri uyu murimo. Niwumva ijwi ry’Imana cyangwa se umutima wawe ukumvisha uwo murimo, ntiwiyime uwo mugisha w’iteka uzahoraho. Ntubirebere kure ngo wirengagize y’uko hari uwo Imana yaweretse, akanawutegereza imyaka mirongo itatu n’ibiri(32) kandi warasasiwe ibigeragezo byinshi!
Bivuga y’uko Imana, iwukomeyeho!

Ibyifuzo

Imana yarakuremye kugira ngo uyihimbaze. Mu byo yaremye byose, nta bisa nawe, yakwiremeye igukunda cyane. Kugira ngo uyihimbaze.
Kuko muri Kamere y’Imana Muremyi n’urukundo, Gusa! Gusa!

Urukundo muri we, ruruta byose kuremera!!! Yakuremye igukunze kugirango nawe urusheho kuyihimbaza, ngo uyinezeze, kandi nawe ngo ugire kunezerwa nyakuri!!

Imana rero ije kukwihamagarira ngo uyicire bugufi uyinezeze, maze nawe rero izakugororere ikurikije imirimo yawe.
Twizera y’uko Imana izabidufashamo kuko irabikora mu gihe cyayo, kandi ntakiyinanira

Imana ihabwe icyubahiro n’ikuzo. Luka 5:31-32

Niba mwishimiye gutera inkunga iyo ariyo yose iki gikorwa muzaba mugize neza!

Imana ibahe umugisha!


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Amakuru

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .