00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni umucarutsi? Paccy wahuzwe abagabo ari hafi kuzuza inzu abikesha umuziki

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 18 July 2017 saa 12:36
Yasuwe :

Oda Paccy, izina ryasamiwe hejuru ricyumvikana bwa mbere kubera uburyo nyiraryo yahangaye injyana yafatwaga nk’iy’abasore b’ibirara, ryagize ubukana mu bihe nyiraryo yanyuzemo kuva akimenyana n’uwitwa Lick Lick, barabyaranye banagirana amahari agifite udusigisigi.

 2009, Oda Paccy yinjiye muziki nk’umucarutsi
 2011, umwaka w’imibabaro n’agahinda kabyaye ibyishimo
 2012, yabyukije umutwe agifite ibikomere
 ‘Ubuzima nifuza kubaho nta mugabo nkeneye’
 Ashishikajwe no gushakisha ifaranga akaba umukire
 Mu ntoki ze yakiriye asaga miliyoni 200 kubera umuziki
 Ari hafi kuzuza inzu mu Mujyi wa Nyamata
 Ni umuhanzi wize kuvura amatungo

Paccy amaze kuba ikimenyabose, azwi nk’umunyamuziki ufite ibikorwa bifatika gusa hari n’abamuzi cyane nk’umukobwa ushitura benshi kubera uburyo yifotozamo abandi basigaye birirwa bamutaramiyeho ku mbuga nkoranyambaga bamujora ngo yaritukuje.

Uyu muhanzi atangiye gucengera mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, avuga ko mu muziki we agambiriye ‘kubikora agamije gucuruza akaba umuherwe’ atitaye ku bajya impaka ku buzima bwe.

Oda Paccy yize kuvura amatungo

Uzamberumwana Pacifique [Oda Paccy], yavutse taliki 6 Werurwe 1990, avukira mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, mu Gatsata. Ni impfura mu muryango w’abana babiri, akaba afite nyina umubyara gusa, ubu ni umubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa witwa Mbabazi Linka.

Yize amashuri abanza kuri Ecole Primaire de Gatsata, akomereza ayisumbuye mu cyiciro rusange ku kigo cya Ecole Secondaire de Buringa na APEM Ruli, aza kurangiriza amashuri yisumbuye ku kigo cya EAV Bigogwe.

Oda Paccy yize mu ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo, igitangaje ni uko mu myaka yamaze ku ntebe y’ishuri ubu adashobora kuba yavura itungo ndetse ngo ntiyigeze amenya no gutera urushinge.

Ati “Nize ubuvuzi bw’amatungo ariko igitangaje ni uko ntazi no gutera urushinge. Ngeze muri Kaminuza nahise niga mu ikoranabuhanga muri KIST mpamara umwaka umwe mpita njya kwiga BIT [Business Information and Technolody] muri RTUC.”

Mu 2011, Paccy yahagaritse kwiga mu ishuri ry’ikoranabuhanga rya Kigali KIST amaze kwiga umwaka umwe gusa ariko akaba amaze kwiyandikisha mu ishuri rya RTUC, aho agiye kurangiriza mu by’ikoranabuhanga ari naryo shami akunda.

Mu mabyiruka ye, Oda Paccy yakuze aribwa n’inganzo ndetse ageze mu yisumbuye yarushijeho kumukirigita atangira kwandika indirimbo ze ariko umuryango umubera ibamba wanga ko ajya muri studio kugira ngo bitamutesha umurongo.

Uyu muraperi ukunda kwiyita Miss President iyo yivuga ahamya ko ‘ari umukobwa ufite umutima ukomeye, wihangana, ugira ishyaka kandi udacika intege mu rugendo rwe rwa muziki.

Iyo muganira umubaza ku muzi w’ubuhanzi bwe ahera kuri nyina wamukundishije kuririmba agakurikizaho Lick Lick [umusore babyaranye afata nk’uwamubereye umusingi mu buhanzi].

Paccy amaze hafi imyaka umunani aririmba, muri icyo gihe yahawe ibihembo bitandukanye ndetse yasohoye album enye ziriho indirimbo ziganjemo izakunzwe mu Rwanda. Indirimbo hafi ya zose ni we uziyandikira gusa harimo nkeya yafashijwe n’abandi nka ‘Niba ari wowe’ na Igikuba’ zanditswe na Danny Vumbi; No Body aheruka gusohora nayo yanditswe n’umuntu wo muri Tanzania aho yakorewe.

Ikiganiro kirambuye na Oda Paccy…

IGIHE: Ni gute wakwivuga mu ncamake?

Paccy: Ndi umuraperikazi wabanjirije benshi mu bakobwa mu Rwanda, ndi umukobwa udacika intege, mfite inzozi nyinshi ngashyira imbere iterambere ryanjye.

IGIHE: Iby’umuziki ni ryari byakujemo? Ese byaje bite?

Paccy: Nakuze mu rugo haba ifoto nini ya Bob Marley, nakuze abantu b’iwacu bumva indirimbo ze, iwacu bumvaga reggae cyane. Nanjye nkiri mu mashuri yisumbuye nandikaga indirimbo, ngeze mu wa kabiri ninjira mu itsinda ribyina, bwa mbere njya kuri stage nabyinnye ‘Njo karibu’ ya Chameleone, nahise nkunda umuziki ngashaka guhita ndirimba ariko bakambuza ngo mbanze ndangize. Maze kurangiza ayisumbuye mu rugo baranyemereye njya kuririmba.

IGIHE: Mama wawe acyumva ko winjiye muri Hip Hop yabyakiriye ate?

Paccy: Mama yarishimye, yaranshimiye cyane umunsi yamenye ko nagiye kuririmba. Ntabwo injyana yari kumutera ikibazo, icyo yarebye ni umusaruro kuko yumvaga bancuranga mu Rwanda hose.

IGIHE: Ugitangira umuziki wumvaga ushaka kuzagera hehe?

Paccy: Ngitangira umuziki numvaga nje kuba umukire nkagira amafaranga nka Beyonce, ariko naratunguwe. Ngitangira nahise ntungurwa kuko igitaramo cya mbere naririmbyemo bampembye ibihumbi bitanu kandi abantu baje ari benshi.

IGIHE: Kuki Paccy yiswe umucarutsi?

Paccy: Ni ijambo nkeka ko ryazanwe na Tuff Gang, nanjye bahise banyita umucarutsi nanjye ngeze aho mbishyira mu ndirimbo niyita umucarutsi kuko ni ryo jambo ryari rigezweho. Narabyiyitaga nkumva bindyoheye, barabinyitaga nanjye nkishima.

IGIHE: Mama wawe arasenga cyane, ese Paccy w’umuraperi tuzi ajya mu kiliziya?

Paccy: Nanjye ndi umukirisitu gatolika, narabatijwe narakomejwe byose, no gusenga njyayo, nsengera muri Paruwasi St Dominique mu Gatsata. Ikibazo ahubwo ni uko nk’abantu hari igihe bambona mu kiliziya bagatangara kandi nta kidasanzwe.

IGIHE: Ndumva warakataje mu masakaramentu, ni ryari uheruka gutanga ituro rya Kiliziya?

Paccy: [Abanze akubite igitwenge] Ituro ry’umwaka mperuka kuritanga kera, hashize imyaka. Sintanga ituro ariko ndasenga.

IGIHE: Mu rugendo rwawe rw’umuziki ni ryari wacitse intege? Hari habaye iki?

Paccy: [Abanza kwiruhutsa gato] Mu mwaka wa 2011, icyo gihe numvaga byarangiye kuko nibwo natewe inda. Ni ibintu byari bingoye kubyakira kuko ni ikintu ntiyumvishaga ubwanjye, ibyari inzozi zanjye nabonaga zigiye guhagarara, ariko buriya ndi umuntu utava ku izima. Ni ibihe byankomereye ariko byanteye imbaraga, nabyitwayemo neza.

IGIHE: Ubwo izo mbaraga wazikuye he ko wari umukobwa muto cyane?

Paccy: Icyamfashije kubivamo ni umutima ukomeye nta kindi. Naricujije, urumva nari ngiye kumara amezi icyenda ntakora umuziki, ishuri ryarahagaze, mbese byari bibi cyane.

IGIHE: Muri icyo gihe ukimenya ko utwite, ntabwo wigeze utekereza kuyikuramo?

Paccy: Buriya iyo umukobwa yatewe inda atabiteguye icya mbere atekereza ni ukuyikuramo ariko icyo sinigeze ngitekereza, icyambangamiraga ni uko nabaga ndi njyenyine. Nararaga ndira, rimwe ndabyuka mfata umwanzuro ko ngomba gukomera sinongere kurira […] Inda yari ifite nk’amezi ane, nararebaga nkavuga nti ‘ni gute ndi muri ibi bibazo njyenyine’.

IGIHE: Lick Lick wari waguteye inda ntacyo yagufashije utwite?

Paccy: Lick ibyo yakoze ni ibyo yari ashoboye. Burya rimwe na rimwe tujye twakira icyo umuntu aguhaye, icyo yampaye nicyo yari ashoboye. Burya umuntu aguteye inda akakwihakana, nicyo aba afite nta kindi.

IGIHE: Numva ubivuga nk’aho yakwihakanye. Yarinze ajya muri Amerika mutarabonana se?

Paccy: Twarabonanye rimwe na rimwe, icyo navuga ni uko icyo yakoze aricyo yari ashoboye.

IGIHE: Ubwo ni ryari umuheruka nyuma y’uko utwita niba ubyibuka?

Paccy: Egoko! Lick Lick se? Ndibuka ko twabonanye rimwe icyo gihe muri 2012 mbere y’uko agenda. Kuva natwita kugeza agiye twabonanye icyo gihe, simbyibuka uko byari byagenze.

IGIHE: Kuki iyo umuntu akubajije kuri Lick Lick wumvikana nk’udashaka kumuvugaho?

Paccy: Hari igihe ushobora gusanga uvuze ku muntu ibyinshi umuvuzeho ari bibi, niyo mpamvu nanga ko abantu bamuvugaho cyane.

IGIHE: Urwibutso rukomeye wumva ufite kuri Lick Lick ni uruhe?

Paccy: Ni umuntu wamfashije cyane mu muziki, kuva ninjiramo muri 2009, yarwanye ishyaka kugira ngo umuziki wanjye umenyekane. Yaramfashije cyane.

IGIHE: Nyuma yo kubyara wagarutse mu muziki, wumvaga uzongera ugakundwa nka mbere?

Paccy: N’iyo waba uri nka Rihanna ukamara kiriya gihe cyose namaze udakora ntabwo byoroha kongera kubona abafana, byarangoye cyane. Ikindi nagiraga ubwoba ko ibyo nahuye nabyo mbere bishobora kuzongera bikambaho, ariko narihanganye mbamo ndawukora kandi byagenze neza.

IGIHE: Ese ubundi Paccy, nyuma ya Lick Lick kuki nta wundi musore watweretse?

Paccy: Umusore ntawe! Kubera ko nasanze ibintu byo gukundana n’akazi bidahura. Urukundo rutesha umutwe, uhora uhangayitse, ntuhumeka, ikindi kibi ni uko usanga wenda wibeshya ko umuntu agukunda kandi wenda akubeshya.

IGIHE: Mugenzi wawe Ciney aherutse kurushinga. Inzoga zawe tuzazinywa ryari?

Paccy: Egoko Mana!! Sha nta bukwe nteganya vuba aha pe! Buri wese agira icyerekezo cye, hari abasenga ugasanga basaba umugabo kurusha ubundi butunzi. Njyewe nka Paccy sinifuza umugabo, sinteganya umugabo. Mu buzima nifuza kubaho ntabwo nteganya umugabo, icyo ntekereza ni ugushaka amafaranga gusa.

IGIHE: Imfura yawe yatangiye ishuri, mujya muganira ku muziki wawe?

Paccy: Linka[umwana we] turaganira, ubu ni mukuru yiga muri primaire Camp Kigali. Turaganira ku buryo aba azi indirimbo nasohoye akambwira niba ari nziza, n’iz’abandi arazumva.

IGIHE: Paccy kuki umaze iminsi wifotoza amafoto agateza impaka, byakujemo ryari?

Paccy: Nkunda amafoto, ikibazo ahubwo ni uko Abanyarwanda twikunda cyane twumva ko tugomba kubaho bya Kinyarwanda bimwe bya kera ariko ntabwo byakunda, Isi irahinduka, ibintu byose biragenda bihinduka, ariya amafoto mubona ni akazi, nta kibazo bikwiye gutera.

IGIHE: Umukobwa wawe iyo abonye ariya mafoto ntacyo ayakubazaho?

Paccy: Umwana wanjye iyo ayabonye nta kibazo amutera, na we azi neza ko ndi mu kazi. N’abo mu muryango wanjye nta kibazo bibateye, ahubwo sinumva impamvu abantu bahangayikishwa n’ibintu bidafatika.

IGIHE: Inzobe Paccy afite yavuye hehe?

Paccy: Ni akantu[amafaranga], uko byagenda kose erega iyo urebye amafoto yo mu bwana usanga bitandukanye. Kera umuntu yisigaga Vaseline gusa ariko iyo ukuze umenya kwiyitaho ukamenya amavuta akwiye uruhu rwawe.

IGIHE: Ariko abantu bagushinja ko witukuje, barakubeshyera?

Paccy: Abantu barabivuga ariko sibyo. Ntabwo nitukuje, nta n’ubwo umukobwa wese uhinduka uruhu bivuga ko yitukuje. Kera sinari mfite ubushobozi bwo kugura amavuta meza ariko ubu mfite ubushobozi bwo kubikora.

IGIHE: Umwaka w’intsinzi kuva watangira umuziki ni uwuhe?

Paccy: Ni umwaka wa 2016, ni cyo gihe nafashe indege ku mafaranga nakoreye mu muziki njya i Dubai gukora indirimbo. Natangiye kubona ko ngeze mu myaka myiza kuri njyewe.

IGIHE: Ikibazo cy’amatsiko, ni ibihe bicurangisho Paccy azi gukoresha mu muziki?

Paccy: Ubu nzi gucuranga piano, maze iminsi nyiga ariko sindayimenya neza. ndacyakeneye kubona ka kamenyero nkabimenya burundu. Ndacyadondanga ariko bizaza.

IGIHE: Ni nk’amafaranga angahe amaze guca mu ntoki zawe avuye mu muziki?

Paccy: Urebye ngerageje kubara igiteranyo cya yose, ayo nakiriye mu ntoki nyavanye mu muziki agera muri miliyoni nka magana abiri. Ahubwo aho wahita umbaza ngo ajya he? Nyashora mu bikorwa, kwita ku muryango n’ibindi bikorwa bibyara inyungu.

IGIHE: Ko numva ari menshi, nta gikorwa gikomeye waba warakomezemo?

Paccy: Yego, icyo nakoze gikomeye ni uko ndi kubaka inzu i Nyamata, niyuzura nzabatumira.

IGIHE: Ni hehe ushaka kuzibona mu myaka itanu iri imbere?

Paccy: Nyuma y’imyaka itanu ndifuza kuba umwe mu bahanzi babasha kuririmbana na Beyonce ku rubyiniro. Ni urugendo runini ariko njyewe numva nzabishobora.

IGIHE: Turagushimiye Paccy

Paccy: Ndabshimiye namwe.

Mu migambi ikomeye afite, Oda Paccy ngo ateganya gukorana indirimbo na bamwe mu bahanzi bakomeye mu karere ndetse bidatinze afite indi mishinga y’indirimbo azageza ku bakunda umuziki we.

Oda Paccy ngo yazinutswe abagabo nyuma y'ibibazo yanyuzemo mu 2011
Yinjiye mu muziki bamwita umucarutsi na we arabyemera biramuhama mu njyana akora
Amafoto yifotoza ngo abikora yabitekerejeho
Paccy ari mu bakobwa ba mbere bakoze Hip Hop ndetse birabahira
Oda Paccy afata 2016 nk'umwaka w'intsinzi kurusha indi yose amaze mu muziki

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .