00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo kubyarana, Paccy na Lick Lick ntibakirebana irihumye

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 31 March 2015 saa 04:14
Yasuwe :

Umuraperi Oda Paccy uri mu irushanwa rya PGGSS ku nshuro ye ya mbere nta kintu na kimwe kikimuhuza na Mbabazi Isaac benshi bamenye ku izina rya Lick Lick nyuma y’uko babyaranye umwana w’umukobwa ubu ufite imyaka ine y’amavuko.

Mu kiganiro Oda Paccy yagiranye na IGIHE, yavuze ko nta kintu na kimwe kikimuhuza na Producer Lick Lick ndetse ko nta n’amakuru ye aheruka dore ko afite byinshi ashyizeho umutima n’imbaraga ze zose kurusha uko yakwita kuri iyi nshuti ye.

Yagize ati, “Lick Lick nta makuru ye mperuka ntabwo duheruka kuvugana nta kintu kikimpuza na we. Ubu mfite byinshi nshyize imbere kandi bimpangayikishje kurusha uko nashyira imbere kuvugana na we”.

Yakomeje avuga ko kuva yinjiye muri iri rushanwa yagiye yakira ubutumwa bw’abantu benshi bamwifuriza amahirwe masa ndetse no gutera imbere ariko nta butumwa bwa Lick Lick wahoze ari umukunzi we yigeze yakira.

Ati, “Nkinjira mu irushanwa abantu bagiye banyereka ko babyishimiye ndetse bantera n’ingufu, nta jambo na rimwe Lick Lick yigeze ambwira ahubwo mama wanjye ni we uhora ungira inama yo kutazapfusha ubusa amahirwe nabonye”.

Lick Lick na Paccy nta kintu kikibahuza

Urukundo rwa Paccy na Lick Lick rwajemo igihu nyuma y’uko babyaranye umwana w’umukobwa kuri ubu urerwa na nyirakuru(nyina wa Paccy) ariko aba bombi bakaba barigeze kongera kubyutsa umubano ubwo uyu musore yerekezaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mwaka ushize nibwo Paccy yatangaje ko hari imishinga arimo na Lick Lick yo kuba yamukorera indirimbo ndetse n’amashusho ndetse bateganyaga ko bibahiriye, uyu muraperi n’umwana wabo bazamusanga hanze ariko ibyo byose byagiye nka nyomberi.

Kuri ubu Paccy arajwe inshinga no gukorera umwana we wiga mu ishuri ry’incuke mu mwaka wa kabiri ndetse no kwiteza imbere mu muziki agahindura n’imibereho nk’uko yabibwiye IGIHE.

Kuva yakwinjira mu irushanwa rya PGGSS ya 5, Oda Paccy amaze kwigirira icyizere ndetse yizeye kuzagera ku ntego ye.

Ati, “Iri rushanwa rimaze kunyigisha byinshi harimo kutitinya kwigirira icyizere ndetse no kumenya ko gukundwa no kumenyekana ari ibintu bibiri bitandukanye”.

Ngo mbere yari afite igihunga cyo guhatana n’abantu bamaze imyaka muri PGGSS ariko kuri ubu maze kwiyizera ku buryo bagomba kumwitondera muri iri rushanwa.

Oda Paccy ahatanye na Knowless, Bull Dogg, Jules Sentore, TNP, Active, Dream Boyz, Rafiki, Bruce Melody na Senderi Tuff Hit.

Ngo nta gihunga agitewe n'irushanwa
Abafana be bamukurikira ahantu hose ajya mu bitaramo bya PGGSS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .