00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Oda Paccy yakomoje ku miterere y’umugabo ateganya gushaka

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 14 October 2016 saa 04:49
Yasuwe :

Uzamberumwana Pacifique [Oda Paccy] yeruye ko nta musore afite bakundana muri iki gihe nk’uko bivugwa ndetse anatangaza ibintu yifuza ku mugabo yifuza ko bazarushingana mu myaka ine iri imbere.

Oda Paccy yabwiye IGIHE ko ubusanzwe akunda umusore ugaragara neza ariko hejuru ya byose hari ibyo akurikiza kandi yibandaho cyane. Yavuze ko nta wundi musore bakundanye nyuma yo gutandukana na Lick Lick babyaranye ndetse ngo azongera gukundana agiye guhita arushinga.

Yagize ati “Ubu ntabwo ndi mu rukundo, nta musore mfite nk’uko bamwe babivuga. Ubusanzwe numva nzashaka umugabo muri 2020, nibura icyo gihe hari aho nzaba maze kwigeza.”

Uyu muhanzi ufite imyaka 26 y’amavuko avuga ko kuzashaka umugabo agejeje 30 ndetse no hejuru yayo ko “nta kibazo kirimo kuko ubusanzwe nta myaka y’ihame umukobwa aba agomba gushakiraho. Ndapanga kuzarushinga muri 2020 ariko n’Imana ipanga ibyayo wabona n’ejo ndongowe yangwa uwo tuzabana ataravuka byose ni gahunda za yo.”

Yavuze ko gutinga kurushinga ahanini bituruka ku mishinga ikomeye yifuza kubanza kugeraho mbere yo kubaka urugo birimo kuzamura ireme ry’umuziki we ndetse akamenyekana muri Afurika.

Ati “ Hari imishinga yihariye yindi igomba gukorwa mbere yo kurushinga, harimo kwiteza imbere n’ibikorwa bitandukanye byo gufasha Imana izanshoboza.”

Mu byo yifuza ko byaranga umugabo ateganya ko bazarushingana harimo “kuba akunda kandi yubaha Imana, ukunda akazi nkora akananyubahisha, ukunda umuryango n’inshuti zanjye.”

“Agomba kuba akunda abana, by’akarusho yaba ari umuntu ufite umutima wo gufasha abababaye byaba byiza. Nifuza kurushingana n’umugabo uzi gukora, utari umunebwe.”

Paccy yavuze ko mu bikomeye yifuza kubona ku mugabo bazarushingana ngo harimo ko “agomba kuba atiyandarika kandi mu myambarire akaba adacana uwaka no kwambarira ipantaro munsi y’ikibuno.”

Uyu muhanzi ari mu byiciro bitatu mu bahatanira ibihembo bya Salax Awards birimo Best Female, Best hip hop ndetse na Best video. Yavuze ko yiteze kuzegukana ibihembo birenze kimwe uyu mwaka ndetse ko yumva abikwiriye.

Ati “Ndifuza ibikombe uyu mwaka kuko nakoze, igihe kirageze ngo negukane igihembo cya Best female kuko nkikwiye nakoze bikomeye ariko sinzabigeraho njyenyine abafana n’itangazamakuru batanshigikiye.”

Mu gihe gishize Oda Paccy yakoze indirimbo zakunzwe zirimo Mbwira, Ayiwe, Ntabwo mbyicuza, Niba ari wowe, Igitego n’izindi. Yaherukaga gukora indirimbo nshya yise “Igikuba” n’indi mishinga y’indirimbo ateganya gusohora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .