Indirimbo ‘Mbwira’ ya Paccy igaruka cyane ku rukundo rukwiye kuranga abakundana ndetse atangariza IGIHE ko ifite umwihariko wo kuba ayiririmbano kuva mu ntangiriro kugeza irangiye.
Yagize ati, “Amashusho y’indirimbo Mbwira namaze kuyashyira hanze ndizera ko abakunzi banjye iri bubanyure, ifite umwihariko utandukanye n’izindi nagiye nkora kandi iyi ndirimbo ikoze mu njyana abantu badasanzwe bamenyereyemo ntekereza ko izabashimisha”.
Paccy yasobanuye ko kuba mu ndirimbo ‘Mbwira’ yararirimbyemo gusa nta njyana ya Hip hop irimo kandi ariyo basanzwe bamumenyereyemo ari kimwe mu byo yizera bizashimisha abafana be.
Ati, “Burya umuntu aba akunzwe n’abantu benshi kandi bakunda ibintu bitandukanye, nifuje kuririmba mu ijwi rituje kugira ngo ubu butumwa bubashe gucengera mu mitima y’abantu by’umwihariko bakundana”.
Nyuma y’amashusho y’indirimbo ye ‘Mbwira’ yakozwe na Meddy Saleh, Paccy arateganya gukomeza gukora ibindi bikorwa bitandukanye ari nako akomeza gushimisha abafana be mu irushanwa rya PGGSS 5.
TANGA IGITEKEREZO