00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Oda Paccy yasobanuye igihishe mu kwifotoza atikwije

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 15 September 2015 saa 09:20
Yasuwe :

Umuraperi Oda Paccy asa n’uwakataje mu kugaragaza ko ari umuntu mushya ndetse ko anyuzwe n’imiterere y’umubiri we ahanini abishingiye ku mafoto amaze iminsi ashyira hanze.

Ni kenshi uyu muhanzi yagiye anengwa kubera gushyira hanze amafoto bamwe bafata nk’urukozasoni ariko we akavuga ko abiterwa n’ishema n’uko ari ndetse agomba kubyirata.

Nubwo bamwe bavuga ko yaba ari kubera urugero rubi umukobwa we yabyaranye na Lick Lick we, avuga ko ntaho bihuriye kuko kuba umubyeyi no kuba umuhanzi ari ibintu bibiri bitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Oda Paccy usigaye akunda gushyira hanze amafoto agaragaza bimwe mu bice bye by’ibanga n’andi asa n’agamije gukurura abagabo, yasobanuye ko byose abikora yabitekerejeho ndetse ngo ntiyitaye ku bamwibazaho n’abamuterwa ikibazo n’aya mafoto.

Yagize ati “Abagira ibibazo ni akazi kabo, njyewe ariya ni amafoto nifotoza kuko nyuzwe n’uko Imana yandemye nkaba numva abantu badakwiriye kubifata ukundi”.

“Hari igihe umuntu yiheba ngo ateye nabi cyangwa se ni mubi ariko igihe kirageze ko twishimira uko twaremwe ndetse tukanabibyaza umusaruro w’ibyishimo”.

Kwifotoza atya ngo ni ikimenyetso cy'uko yishimiye uko ateye

Kuba hari abamubona mu ndorerwamo y’imico mibi no gukora ibidakwiye, Oda Paccy we ngo byose abirenza ingohe nta na kimwe aha agaciro.

Ati “Mbifata nk’ibisanzwe kuko nta kibazo mbibonamo, ni ibintu nkora bikanshimisha ndetse bigashimisha n’abankunda”.

Oda Paccy yaboneye kugira inama abakobwa bitukuza cyangwa bakibagisha uruhu ko bakwiriye kunyurwa n’uko Imana yabaremye ndetse bakanabyishimira.

We ngo ahanganye n'umwanzi wese utamwifuriza ituze...
Kwifotoza gutya ngo ntacyo bimutwaye
Asigaye ashyira hanze amafoto akurura abagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .