00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari ibyahindutse mu buzima bwa Riderman kubera Miss Agasaro Nadia

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 29 July 2015 saa 08:02
Yasuwe :

Gatsinzi Emery umuraperi ukomeye wamenyekanye ku izina rya Riderman yemeye ko hari byinshi bimaze guhinduka mu buzima bwe nyuma yo gusezera na Miss Agasaro Nadia bakemerana kubana nk’umugabo n’umugore.

Mu kiganiro na IGIHE, Riderman yavuze ko nyuma y’iminsi mike ishize asezeranye na Miss Agasaro Nadia yiyumvamo impinduka zikomeye nziza ndetse ateganya ko ziziyongera ubwo azaba amaze kumugeza mu rugo.

Yagize ati, “Impinduka zo ntabwo zabura kuko ubu ndi kwiyumvamo ko ndi umugabo w’umugore kandi umugore umwe nihitiyemo nkunda ndetse nubaha”

Ibyiyumviro afite bitandukanye n’ibyo yari afite ubwo yari akiri umusiribateri ariko yemeza ko bizarushaho kuba byiza ubwo azaba amaze kugeza Agasaro Nadia mu rugo dore ko ari mu gihe kitarambiranye.

Riderman yanavuze ko akimara gusezerana na Miss Agasaro Nadia hari isengesho yatuye Imana dore ko anahamya ko yizera kandi akiringira ko Imana ariyo ifite urufunguzo rw’ubuzima bwe.

Ngo hari byinshi Nadia amaze guhindura mu buzima bwa Riderman

Yagize ati, “Nkimara gusezerana mu mutima wanjye nashimye Imana ko inshoboje guhigura umuhigo wanjye kuko nari nariyemeje ko ngomba gukora ubukwe Imana inyereka ko ibimfashijemo ndetse nyisaba ko ibyo narahiriye yazamba hafi nkabyubahiriza byose uko byakabaye”.

Uyu muraperi wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma ya 3 yemeje ko kuba agiye kugira inshingano z’urugo bitazamubuza gukomeza gukora umuziki dore ko anafite gahunda yo gushyira hanze album ye ya 7.

Ati, “Umuziki ni ikintu nkora nkunze kandi n’umugore wanjye arabizi azabimfashamo ntabwo bizagorana, nta kirahinduka kuri gahunda za muzika ndetse mbere y’uko uyu mwaka urangira nzamurikira abafana banjye album yanjye ya 7 kuko yamaze kurangira”.

Riderman kandi yiteguye ko kuba agiye gushinga urugo ari kimwe mu bintu bizamufasha kwagura inganzo ye kubera ubuzima bushya kandi bwiza ateganya kuzabamo.

Tariki ya 16 Kanama nibwo hateganyijwe gusezerana imbere y’Imana kwa Gatsizi Emery na Agasaro Nadia ndetse kuri uwo munsi bazasangira n’inshuti n’abavandimwe.

Uko byari byifashe mu birori byo gukwa no gusezerana imbere y’amategeko

Riderman n'umugeni we bakigera ku Murenge wa Kigarama muri Kicukiro baje gusezerana
Riderman na Miss Agasaro Nadia bari bafite akanyamuneza ku maso
Ati "Njyewe Gatsinzi Emery, maze kumva icyo amategeko asaba abashakanye nta gahato, nemeye ko Agasaro Nadia ambera umugore"
Miss Agasaro Nadia na we ati 'Ndabyemeye"
Bahise babisinyira
Ibihe batazibagirwa mu mateka y'ubuzima bwabo

Gusaba no gukwa

Riderman yari ategereje kwemererwa umugeni we
Muyoboke na Safi(inshuti magara za Riderman) batashye ubu bukwe
Babyinaga bagira bati "ibi bintu ni Yezu wabikoze turanezerewe!"
Amarira y'ibyishimo ku maso ya Nadia, umusore na we bisa n'ibyari byamunaniye akihagararaho kigabo
Riderman na Agasaro Nadia bemeranyije kubana akaramata!

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .