00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imihini mishya yahinduye byinshi kuri Riderman ugiye kumurika album ebyiri

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 6 November 2015 saa 12:29
Yasuwe :

Riderman ari mu myiteguro yo kumurika album ebyiri iya Gatandatu n’iya Karindwi mbere y’uko uyu mwaka urangira akazahita aba umuhanzi wa mbere mu bo mu kigero cye uzaba uciye agahigo ko kumurika nyinshi.

Uyu mwaka nurangira Riderman ashyize hanze album ze ebyiri, iya gatandatu n’iya karindwi, azaba abaye umuhanzi wa mbere mu bo urungano rwe mu Rwanda umuritse album nyinshi.

Kugeza ubu Tom Close ni we wari ku isonga mu bamuritse nyinshi aho aherutse gushyira hanze iya gatandatu.

Mu kiganiro na IGIHE, Riderman yavuze ko nyuma y’amezi agera kuri abiri ashize yubatse urugo ngo hari byinshi byahinduye ku buzima bwe, muzika n’akazi ko kuririmba asanzwe akora bitewe ahanini n’umwanya munini aha umuryango mushya yatangiye.

Nubwo ‘imihini mishya’ yahinduye byinshi kuri uyu muraperi ngo ari gusoza indirimbo zizaba ziri kuri izi album zombi nyuma agatangira imyiteguro yo kuzishyira hanze ari urukurikirane kugeza igihe azashyirira hanze CD zizacuruzwa.

Yagize ati “Izo album zirahari, mfite indirimbo nyinshi ngomba gusohora uko iminsi izagenda ishira. Mbere y’uko uyu mwaka urangira izo album nzazishyira hanze. Nzabanza nsohore album zijye ku isoko bazigure hanyuma nzakore igitaramo cyo kuzimurika.”

Riderman ari gutegura album ya Gatandatu n'iya Karindwi

Mu gutegura izi album, Riderman ntagikorera ku muvuduko yari asanzweho mbere yo kurushinga ahanini kubera gufatanya iyi mirimo yombi.

Yagize ati “Imihini mishya itera amabavu, byanze bikunze hari byinshi bihinduka. Mu minsi ya mbere yo gushinga urugo biba bisaba kwiha umwanya uhagije wiga ubwo buzima bushya ari nako ubifatanya n’akazi.”

Arongera ati “Biba bigoye, navuga ko hari ikintu cyahindutse mu buzima bwanjye, haba mu muziki no mu kazi nsanzwe nkora ariko byose bisaba kwiha gahunda buri kintu ukagikora mu mwanya wacyo. Bizagenda bitungana neza.”

Album ya Gatandatu ya Riderman yayise ‘Drame’ ikaba igizwe na zimwe mu ndirimbo nyinshi ziri mu ndimi z’amahanga, Icyongereza, Igifaransa, Ikirundi n’Ikinyarwanda. Album ya Karindwi ayita ‘Ukuri’ ikaba izaba igizwe na nyinshi mu ndirimbo zo muri ‘Hip hop New School’ nk’uko Riderman yabitangaje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .