00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PFla yeretswe urukundo mu gitaramo Riderman yamurikiyemo album ya munani

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 26 December 2017 saa 08:42
Yasuwe :

Umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman] yongeye gukora igitaramo cy’amateka amurikira abafana be album ‘MixTape Filime’ ikubiyeho indirimbo ziganjemo izikoze mu njyana ya Hip Hop ivanzemo umudiho wa kinyafurika.

Riderman yakoze igitaramo cyitabiriwe ku buryo bukomeye mu gihe benshi mu bahanzi bamaze kuzinukwa ibyerekeye gutegura ibitaramo hashingiwe ku babikoze bakabura abafana.

Kuwa Gatandatu tariki ya 23 Ukuboza nibwo Knowless na Bruce Melody baririmbiye muri Convention Center haza abafana babarirwa ku ntoki, gusa kuri Riderman byari umwihariko kuko Petit Stade yari yakubise yuzuye.

Igitaramo cya Riderman cyabaye mu ijoro ku wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2016, cyitabiriwe cyane, abafana muri Petit Stade bari benshi haba mu myanya y’icyubahiro n’ahasanzwe, uburyohe bw’umuziki wiganjemo Hip Hop bwageze kuri bose mu bitabiriye.

Abahanzi barimo King James, Marina, Jay C, Edouce, Gabiro, Khalifan, Active, Jack B n’abandi baririmbye muri iki gitaramo. Umuraperi Pfla wari utegerejwe n’abatari bake yishimiwe by’ikirenga nyuma y’umwaka wari ushize aba muri Gereza ya Mageragere.

Mu kiganiro bamwe muri aba bahanzi bagiranye na IGIHE bagarutse ku buryo Riderman ari umuntu wakunze kubafasha mu bihe bitandukanye ndetse bamushima ubutwari yagize bwo gukomeza guhesha agaciro injyana ya Hip-Hop akora no kongera kwerekana uburyo ikunzwe.

Album ya munani Riderman yamuritse yayise ‘MixTape Filime’, iri zina ryaturutse ku kuba indirimbo zose ziriho ari uruhererekane rw’ubutumwa bw’uruvangitirane bugenda bwungikanya ndetse buri ndirimbo iriho ari icyuzuzo cy’iyindi.

Igitaramo cyatangiye saa kumi n’ebyiri zirengaho iminota, habanje abahanzi bakizamuka nyuma haza icyiciro cy’abafite izina rimaze kugira imbaraga mu muziki. Jack B ari mu baririmbye mbere aho yerekanye ko yifitemo ubuhanga mu kuririmba abijyanisha no kubyina mu mbyino zigezweho muri iki gihe.

Nyuma ya Jack B hakurikiyeho umwana muto cyane witwa Cassandra wishimiwe mu buryo bukomeye n’abari bitabiriye iki gitaramo. Riderman yageze imbere y’abafana be bwa mbere nyuma ya saa tatu, izina rye rigihamagarwa abafana bamwakirije ibyishimo, benshi bakomye mu mashyi abandi bavuza induru na za vuvuzela mu kwerekana ko uyu muraperi amaze kwigarurira abatari bake mu rubyiruko.

Yabanje kuririmba indirimbo zitari kuri album yamuritse. Yahereye ku zo yahimbye hambere zirimo nka Holo, akurikizaho Redemption Song ya Bob Marley , Come Back yahuriyemo na Safi Madiba, Wancitse Vuba yafashijwemo na Bruce Melodie asoreza ku yitwa ‘Abanyabirori.

Izi ndirimbo yaziririmbye mu buryo bw’umwiremerere acurangirwa n’itsinda ry’abahanzi bize umuziki ku Nyundo rizwi nka Sebeya Band ndetse ari naryo ryamwunganiye mu miririmbire mu buryo bw’amajwi.

By’umwihariko muri iki gitaramo Riderman yashyigikiwe n’umugore we Miss Agasaro Nadia banafitanye umwana w’umuhungu w’imfura. Uyu mubyeyi yari mu bafana ndetse yacishagamo agahaguruka akagaragaza ko yanyuzwe n’umuziki w’umugabo we.

Muri iki gitaramo Riderman yacishagaho akabwira abafana be ko abakunda mu buryo bukomeye kuko batahwemye kumwereka urukundo mu myaka yose amaze akora umuziki. Hari aho yagize ati “Mpora nishimira kugira abantu nkamwe [Ibisumizi], ejo nibwo nari ndi hano mbona Stade yambaye ubusa nza kubaza abo twari kumwe nti ‘ese koko ubu tuzabona abantu?’ ariko byanshimishije ko mutantengushye.”

Pfla wari utegerejwe mu buryo bukomeye yageze ku rubyiniro ahagana saa tanu n’iminota 40, yakirwa n’abafana bari bafite umuriri ukomeye, bose bahagurukiye icya rimwe bagaragaza ko bari bakumbuye kureba uyu muraperi ndetse agihamagarwa hari n’abashatse kujya kumusanganira aho yinjiriye ngo bamukoreho.

Yaririmbye aherekejwe n’umuraperi Candy Moon bahoze baririmbana mu itsinda rya Emperial Mafia Land. Uko ari babiri bongeye guhurira mu gitaramo nyuma y’imyaka yari ishize itsinda ryabo ryarabuze imbaraga. Mu kwishimira Pfla hari n’abamutsindagiye amafaranga mu mifuka abandi bakayajugunya ku rubyiniro abashinzwe umutekano bakayafata bakayamuha.

Riderman waje ashyira akadomo ku gitaramo cye, yaririmbye noneho indirimbo ziganjemo iziri kuri album yamuritse zirimo iyitwa Inyuguti ya R , Uburyohe n’izindi gusa aririmbira kuri CD. Yagezemo hagati afata ijambo ashimira Muyoboke Alex wari waje kumushyigikira, yavuze ko uyu mugabo yamubaye hafi guhera mu mwaka wa 2008 ari nabwo yujuje Petit Stade bwa mbere.

Riderman yashimiye Ibisumizi mu buryo bw'umwihariko kuko byamubaye hafi mu myaka itandatu ishize

Riderman yagize ati “Ndagira ngo nshimire by’umwihariko uriya mugabo wicaranye n’icyuki cyanjye [aha yavugaga Muyoboke Alex], yangiriye icyizere aramfasha, mu 2008 ubwo nakoraga amateka nkuzuza iyi Petit Stade nk’uko mujya mwumva mbiririmba, igitangaje n’uko atigeze ambere manager ariko mufata nka mukuru wanjye.”

Nyuma y’ijambo rye, Riderman yahise ahamagara abafana be bahuriye mu itsinda Ibisumizi bakata umutsima bizihiza isabukuru y’imyaka itandatu bamaze bihurije hamwe mu muryango bise ‘Riderman Fan Club’.

Igitaramo cyo kumurika album ya Riderman nticyagaragayemo abahanzi Fireman, Dany Nanone, Mico The Best na Ama G nka bamwe mu bagombaga kukiririmbamo. Riderman yagisoje aririmbaahagana saa sita zirengaho iminota 10.

Jack B ari mu bahanzi bafashije Riderman muri iki gitaramo
Miss Agasaro Nadia yari yaje kureba igitaramo cy'umugabo we
Abafana biganjemo urubyiruko bari buzuye mu bice byose bya Stade
Riderman yamuritse album ya munani
Riderman yongeye gukora amateka
Candy Moon na Pfla bahuriye muri iki gitaramo cya Riderman
Candy Moon yaje yambaye ikamba nka Nyampinga
Riderman yabonye abafana benshi mu gihe Knowless na Bruce Melody bo baherutse gukora igitaramo bakabura abantu
Mushyoma Joseph, Umuyobozi wa East African Promoters yari yaje kureba igitaramo
Gabiro Guitar yaririmbye muri iki gitaramo
Khalifan yaje gufasha Riderman muri iki gitaramo
Mc Brian wayoboye iki gitaramo
Umukobwa witwa Lanie uri mu bahanzi bakizamuka yigaragaje muri iki gitaramo
Marina yari yambaye utwenda tubonerana cyane
Muyoboke yari yicaranye n'umugore wa Riderman
Khalifan na Marina
Edouce Softman wari umaze igihe atagaragara mu muziki
Active ikunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo Go Mama
Jay C umwe mu baraperi baririmbye muri iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .