00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman agiye gukora igitaramo cyo gusezera ku ngaragu

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 10 August 2015 saa 09:31
Yasuwe :

Gatsinzi Emery witegura kwambikana impeta na Miss Agasaro Nadia ategerejwe mu gitaramo cyo gusezera ku basore n’inkumi bakiri ingaragu ari nacyo kizahuriramo inshuti ze babyirukanye n’abandi bose bifuza gutaramana na we mbere y’ubukwe.

Riderman ubura iminsi mike agasezerana na Miss Agasaro Nadia azitabira igitaramo cyiswe ‘Bye Bye Celibataire’ kizaba kuwa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2015 kuri Kaizen Club ku Kabeza.

Muri iki gitaramo, Riderman azaba afatanya n’abahanzi barimo Urban Boyz, Ama-G, Queen Cha, Kid Gaju, Social Mula, Paccy ndetse na Charly & Nina.

Iki gitaramo kizaba mbere habura umunsi umwe ngo Riderman akore ubukwe.

Tariki ya 16 Kanama nibwo hateganyijwe gusezerana imbere y’Imana kwa Gatsizi Emery na Agasaro Nadia ndetse kuri uwo munsi bazasangira n’inshuti n’abavandimwe.

Riderman kandi yiteguye ko kuba agiye gushinga urugo ari kimwe mu bintu bizamufasha kwagura inganzo ye kubera ubuzima bushya kandi bwiza ateganya kuzabamo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .