00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman agiye kugarura inzu itunganya umuziki mu buryo bwihariye

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 29 December 2016 saa 10:40
Yasuwe :

Umuraperi Riderman arateganya kugarura inzu itunganya umuziki yise Ibisumizi Records yafunze imiryango mu myaka ishize biturutse ku ruhurirane rw’ibibazo byinganjemo iby’abayikoreragamo bafashwe banywa ibiyobyabwenge n’ibindi.

Ibisumizi Records ni inzu itunganya muzika yahoze ikorera mu Kagari ka Biryogo, yamenyekanye cyane mu Rwanda mu myaka ishize inyuramo abahanzi bakomeye barimo Queen Cha, Ama-G The Black, Social Mula, M-Izzo ndetse n’umuraperi Riderman wari uyikuriye.

Mu mpera z’umwaka wa 2013 havuzwe uruhurirane rw’ibibazo birimo iby’abahanzi bayisezeragamo ubutitsa bashinja Riderman kutabaha umwanya uhagije, abatunganya indirimbo bavuzweho gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi byagejeje ‘Ibisumizi Records’ ku iherezo.

Riderman yimuriye ibikorwa by’iyi nzu itunganya muzika mu rugo iwe Rwarutabura atangira kujya akorana n’abahanzi b’inshuti ze, gusa akomeza gushyirwaho igitutu n’abamubaza irengero ry’Ibisumizi Records.

Riderman agiye kugarura Ibusumizi Records

Mu kiganiro Riderman yagiranye na IGIHE yavuze ko mu mwaka wa 2017 agiye kongera kugarura iyi studio yahoze ikomeye mu Rwanda gusa igakora mu buryo butandukanye n’ubwo yakoragamo mbere.

Yagize ati "Muri gahunda zanjye 2017 ndateganya ko Ibisumizi bizagaruka ariko ntabwo tuzakomezanya n’abahanzi bari bahari, ahubwo tuzakora amarushanwa yo gushaka abanyempano, dukore ibitaramo bitandukanye, duhitemo abahanzi bashyashya dukomezanye nabo."

Riderman yakomeje avuga ko nibishoboka muri Gashyantare 2017 ari bwo azatangira guha umwanya uhagije ibikorwa bya studio y’Ibisumizi.

Riderman ubwo yaririmbaga mu gitaramo cyo kumurika album ya karindwi

Riderman aherutse kumurika album yise ’Ukuri’


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .