00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman akomeje kunyuranya indimi mu bahanzi ashyigikiye muri PGGSS

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 3 March 2015 saa 01:22
Yasuwe :

Umuraperi Riderman akomeje guhinduranya amazina y’abahanzi ashyigikiye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 5, acishamo akavuga ko ari inyuma ya Bull Dogg, ubundi akavuga Queen Cha ku buryo bigoye kuba wapfa kumenya uwo ashyigikiye by’ukuri.

Mu ntangiriro z’iri rushanwa, uyu muraperi yahoraga agaragaza ishyaka afite ryo kuba PGGSS yakomeza gutwarwa n’abaraperi ari nako bahesha isura nziza injyana ya Hip Hop ariko uko iminsi ishira indi igataha Riderman agenda ahinduranya amazina y’abo ashyigikiye.

Mu kiganiro Riderman aherutse kugirana na IGIHE, yavuze ko ashyigikiye Bull Dogg ndetse ari we aha amahirwe ye yose.

Yagize ati, “Amahirwe nyaha Bulldogg, ni umuraperi ubizi kandi arabikwiriye”.

Yakomeje asobanura ko kuba iri rushanwa ryakomeza gutwarwa n’abaraperi biha isura nziza injyana ya Hip Hop mu Rwanda ndetse bikarushaho gutera ishema abakora iyi njyana benshi bafataga nk’ibirara mu myaka mike ishize.

Nyuma y’uko Queen Cha agaragaye muri 15 bagomba kuzahatana muri PGGSS ya 5, Riderman yisubiyeho atangira gushyira ku ruhande Bull Dogg ahubwo akaza umurego mu gushyigikira uyu mukobwa usanzwe ubarizwa muri label ye.

Abinyujije kuri Facebook, Riderman yasabye abafana be gushyigikira Queen Cha mu buryo bukomeye ndetse by’umwihariko abasaba kuzamushyigikira mu gitaramo azaba ahatanyemo n’abandi bahanzi 15 kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Werurwe 2015 ubwo hazaba hatoranywa 10 ba mbere bagomba guhatanira miliyoni 24zihabwa uwa mbere.

Yagize ati “Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Werurwe 2015 mushiki wacu Igisumizikazi Queen Cha azahatana n’abandi bahanzi muri PGGSS5. Twese hamwe nk’abitsamuye tuzajye kumutera ingabo mu bitugu kugira ngo agere mu 10 bazajya mu irushanwa. Ubupfura n’Ubuhanzi bukomeze buturange. Shalom”

Usibye kuba agaragaza ko ashigikiye Queen Cha muri PGGSS, Riderman asanzwe akurikiranira hafi inyungu za Queen Cha muri muzika ndetse akaba anabarizwa muri Label ye y’Ibisumizi.

Queen Cha ni umwe mu bakobwa batanu bagomba guhatana muri 16 bazavamo 10 bagomba gukomeza muri PGGSS ya 5.

Biteganyijwe ko abahanzi 10 bazakomeza muri iri rushanwa bazamenyekana ku wa Gatandatu tariki 7 Werurwe 2015.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .