Riderman yabwiye IGIHE ko album ye nshya yayise ‘Ukuri’ nk’umuyoboro yakoresheje mu kuvuga gihanzi ibibera mu buzima abantu babamo buri munsi. Mu gusobanura impamvu yahisemo kuyita gutya, yagize ati “Ni ibintu bibaho mu buzima bwa buri munsi atari inzozi z’abahagaze.”
Uyu muraperi yavuze ko album yise ‘Ukuri’ yamaze gutunganywa ndetse indirimbo zose zamaze kurangira mu buryo bw’amajwi, muri iki gihe ari kuzisohora mu buryo bw’amashusho kugeza igihe azakorera igitaramo cyo kuyishyira hanze zose zararangiye.
Riderman yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya ‘Wancitse vuba’, yayikoranye na Bruce Melody. Yavuze ko hari izindi nshya azashyira hanze mu minsi ya vuba, byose akabifatanya no kwitegura kuzakora igitaramo gikomeye azamurikiramo album.
Ati “Igitaramo cyo kumurika album kizaba ku itariki ya 25 Ukuboza 2016 kuri Petit Stade. Album yararangiye ubu ndi kugenda ndekura indirimbo nshya na video kugeza igihe album izagira hanze.”
Album ‘Ukuri’ igizwe n’indirimbo 30, ije ikurikira izindi album zikubiyeho indirimbo za Riderman zakunzwe mu myaka yatambutse. Uyu muraperi afite izindi album yasohoye zirimo Rutenderi, Impinduramatwara, Igicaniro, Kwibambura, Igikona na Drame.
TANGA IGITEKEREZO