00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman arangije album ibumbiyeho indirimbo 30 zivuga ‘ukuri’

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 29 September 2016 saa 05:32
Yasuwe :

Umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman] agiye gushyira hanze album ya karindwi yise ‘Ukuri’, ibumbiyeho indirimbo 30 ziganjemo izikoze mu njyana ya Hip Hop ivanzemo umudiho wa kinyafurika.

Riderman yabwiye IGIHE ko album ye nshya yayise ‘Ukuri’ nk’umuyoboro yakoresheje mu kuvuga gihanzi ibibera mu buzima abantu babamo buri munsi. Mu gusobanura impamvu yahisemo kuyita gutya, yagize ati “Ni ibintu bibaho mu buzima bwa buri munsi atari inzozi z’abahagaze.”

Uyu muraperi yavuze ko album yise ‘Ukuri’ yamaze gutunganywa ndetse indirimbo zose zamaze kurangira mu buryo bw’amajwi, muri iki gihe ari kuzisohora mu buryo bw’amashusho kugeza igihe azakorera igitaramo cyo kuyishyira hanze zose zararangiye.

Riderman yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya ‘Wancitse vuba’, yayikoranye na Bruce Melody. Yavuze ko hari izindi nshya azashyira hanze mu minsi ya vuba, byose akabifatanya no kwitegura kuzakora igitaramo gikomeye azamurikiramo album.

Ati “Igitaramo cyo kumurika album kizaba ku itariki ya 25 Ukuboza 2016 kuri Petit Stade. Album yararangiye ubu ndi kugenda ndekura indirimbo nshya na video kugeza igihe album izagira hanze.”

Album ‘Ukuri’ igizwe n’indirimbo 30, ije ikurikira izindi album zikubiyeho indirimbo za Riderman zakunzwe mu myaka yatambutse. Uyu muraperi afite izindi album yasohoye zirimo Rutenderi, Impinduramatwara, Igicaniro, Kwibambura, Igikona na Drame.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .