00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman n’abafana be bagiye gufasha incike ya Jenoside

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 10 April 2015 saa 09:49
Yasuwe :

Ihuriro ry’abafana ba Riderman bibumbiye mu muryango bise RFC(Riderman Fan Club) bateguye igikorwa cyo gufasha umwe mu bapafakazi basiswe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Iki gikorwa cyo gufasha uyu mupfakazi warokotse Jenoside, abagize Ibisumizi bazagikorera mu Kiyovu , bakazagikora bafatanyije n’umuhanzi Riderman ari na we aba bafana bose bahuriyeho.

Nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’umuyobozi w’iri huriro, Shema Natete Brian, ngo we na bagenzi be mu mugambi bihaye uretse gufana Riderman, harimo kwita ku bababaye, gusurana hagati yabo, gukora ibikorwa by’urukundo bitandukanye cyane cyane ibiteza imbere igihugu.

Ni muri urwo rwego nk’Ibisumizi, kuri iyi nshuro ya 21 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bateguye iki gikorwa cyo gufasha uyu mubyeyi ndetse bakanamuba hafi muri ibi bihe byo kwibuka.

Shema Natete Brian ati, “RFC twateguye iki gikorwa mu rwego rwo gukomeza gufasha abacu basahuwe na Jenoside ndetse twibuka n’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Yasobanuye ko mu byo bazafasha uyu mubyeyi harimo kumwishyurira inzu acumbitsemo, kumutangirira umushinga muto uzamufasha kwiteza imbere, kumuha imyambaro, ibiribwa ndetse no kumwitaho we n’abana be muri ibi bihe byo kwibuka.

Ku ruhande rwa Riderman ari na we watumye iri huriro ry’abafana be rivuka, avuga ko ashyigikiye cyane igikorwa abafana be bateguye ndetse akaba agomba kuzifatanya na bo kuri uwo munsi anashishikariza buri munyarwanda wese cyane cyane urubyiruko kwimakaza umuco w’amahoro.

Ati “Ibi bikorwa ni byiza cyane kuko bishimangira intego twihaye nk’Ibisumizi yo gushyigikira ubupfura n’ubuhanzi. Tugomba gushyigikira ibyiza tukarwanya ibibi kandi ni inshingano zacu nk’urubyiruko twe Rwanda rw’ejo, kwimakaza umuco w’amahoro twigira ku byahise mu gutegura ejo hazaza heza h’u Rwanda. Twubake isi izira ivangura iryo ari ryo ryose yaba iry’amoko, amadini, uruhu …, nanjye nzaba ndi kumwe n’Ibisumizi mu gikorwa cyo gufasha uriya mubyeyi”.

Mu izina ry’Ibisumizi byose, Brian na bagenzi be barasaba Abanyarwanda bose by’umwihariko abafana b’umuziki kwitabira no guha agaciro cyane ibi bihe bikomeye u Rwanda rwinjiyemo hibukwa ku nshuro ya 21 Abatutsi bazize Jenoside.

Biteganyijwe ko Riderman n’Ibisumizi bazahurira muri iki gikorwa ku Cyumweru tariki 12 Mata 2015 ku isaha ya Saa yine za mu gitondo bakazahagurukira ku Kinamba berekeza aho uwo mubyeyi atuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .