00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman na Miss Agasaro Nadia basezeranye imbere y’amategeko

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 24 July 2015 saa 02:20
Yasuwe :

Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman mu muziki yasezeranye n’umukunzi we Miss Agasaro Nadia bemeranya kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore mu buryo bwemewe n’amategeko mbonezamubano mu Rwanda.

Riderman na Miss Mount Kenya 2015 Agasaro Nadia basezeraniye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.

Mbere yo kujya gusezerana mu Murenge, Riderman yanditse kuri Instagram agira ati “Gusaza ni ngombwa ari gukura ni amahitamo ya buri wese. Iri joro ndarara mu mategeko y’u Rwanda ntacyitwa siribateri, ubuto buraryoha gusa mpisemo kubusezera”

Yongeraho ati “Murabeho rungano twasangiye ubuto, ndabashimira uburyo twabanye, ntangiranye na Agasaro Chapitre nshya y’igitabo cy’amateka y’ubuzima bwanjye”

Riderman wasezeranye imbere y’amateko na Miss Nadia Farid Agasaro, uyu munsi kandi ararara asabye umugeni anatange inkwano mu muryango we hanyuma ku itariki ya 16 Kanama 2015 bazambikane iy’urudashira imbere y’Imana.

Bamaze kuba umwe byemewe n'amategeko
Miss Agasaro Nadia yemeye ko Riderman amubera umugabo
Bacishagamo bagakubita agatwenge mu Murenge. Foto/Irakoze R.

Amafoto: Umuseke


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .