00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman ushinjwa kuroga inshuti, yiyanditseho amagambo yo muri Bibiliya

Yanditswe na

Bukuru JC.

Kuya 8 May 2015 saa 11:07
Yasuwe :

Hashize icyumweru kirenga umuraperi M Izzo, mu ndirimbo ye nshya yise "Amakuru” yarabohotse, aririmba yikoma inshuti ze za hafi aca imigani yerekana ko uwashakaga kumwica yari Riderman yita ko yari inshuti magara, undi na we ahinyuza amagambo y’inshuti ze yandikisha ku mubiri we imirongo yo muri Bibiliya yumvikanisha ukuri kwe.

Kuva muri Gicurasi 2014 kugeza ubu, umwuka si mwiza hagati ya Riderman na M Izzo wahoze ari inshuti ye magara babanye mu byiza no mu bibi. M Izzo yaje kwitandukanya na Riderman nyuma y’uko uyu muraperi yegukanye PGGSS ya 3 yarangiza akarya amafaranga wenyine nyamara yiyibagije uwamufashaga[M Izzo] mu bitaramo byose.

M Izzo amaze gutangaza ko atakiri kumwe na Riderman, bagiye baterana amagambo kenshi mu itangazamakuru.

Muri Werurwe 2015, ibintu byahinduye isura. M Izzo yafashwe n’indwara itazwi ararwara bikomeye, ngo yamererwaga nabi akabura amahwemo ku buryo kuryama mu rugo iwabo i Nyamirambo bitashobokaga nyamara ubwo yafashe urugendo ava i Kigali agana i Musanze yarenze Nyabugogo atangira kuba mutaraga.

Basangiraga akabisi n'agahiye none Riderman arashinjwa kuroga uyu mugenzi we

Ageze i Musanze yongeye kuba muzima arongera afata umwanzuro wo gusubira i Kigali. Akihakandagiza ikirenge yongeye kumererwa nabi bikomeye. Yafashe umwanzuro wo gusubira mu Mujyi wa Musanze na none ngo agezeyo aba mutaraga.

Nyuma uyu M Izzo yagiye mu itangazamakuru avuga ko yarozwe ndetse mu bashyirwaga mu majwi ko bamuroze Riderman yazaga imbere. Icyo gihe M Izzo ntiyeruraga ngo avuge izina ry’uwamuroze gusa yabivugaga mu mvugo izimije ariko abazi ibye na Riderman bakavumbura ko ari we avuga.

Igihe cyarageze M Izzo asohora indirimbo yise ‘Amakuru’ aho aririmba yikoma inshuti ze zamugiriye nabi hakumvikanamo cyane Riderman bahoze ari inshuti magara ariko akamuroga.

Umwuka si mwiza hagati yabo kubera amarozi

Muri iyi ndirimbo Izzo aririmbamo amagambo asigura ibye na Riderman, ati "mu nkuru nyinshi ziri kuvugwa hano i Kigali, hari umujama umwe ngo wandiriye imihari (umfitiye ishyari), ngo ankure ku birayi anshyire ku bugari, kubaho mu buzima bwa gisani ni hatari(ubuzima bwa gihanzi buragoye)[…]taranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi, ushaka kukurangiza (kukwica) nguwo akuri hafi, target (ashaka kukurasa) mu mutwe, imyambi muri logo (ikirango cy’Ibisumizi kirimo umwambi n’umuheto), yibagirwa igihango twagiranye i Busogo (iwabo wa M Izzo, aho yakundaga kujyana na Riderman).”

Nubwo nta zina "Riderman” umuraperi M Izzo yeruye ngo aririmbe muri iyi ndirimbo avugira mu migani ko yakomeje kugenda inyuma ya Riderman amwizera nk’inshuti magara, ariko ko "umwanzi mubi ava mu nshuti zawe magara”.

Hejuru y’aya magambo yose no kuba Riderman ashinjwa uburozi, we yahisemo kwiyandikisha ku mubiri amagambo yo muri Bibiliya ahinyuza iby’inshuti ze zimuvugaho.

Riderman utarakundaga kwishyiraho ibishushanyo ku mubiri, yiyandikishije ku kuboko kw’iburyo amagambo ya Yobu, umutwe wa 12 Ahagira hati “Maze Yobu arasubiza ati [Boshye ari mwe bantu gusa, kandi ubwenge buzabapfana. Ariko nanjye nzi ubwenge ntimubundusha. Ese ibyo hari utabizi? Meze nk’ushengurwa n’umuturanyi we ari njye watabazaga…]”

Riderman uhakana yivuye inyuma iby’uburozi M Izzo amushinja , amaze kwiyandikaho iyi mirongo ya Bibiliya, yabisangije abamukurikira kuri Instagram, anasobanura ko agamije kubwira inshuti ze zose z’amafuti.

Si ubwa mbere Riderman avugwa mu bibazo by’amarozi dore ko mu mwaka wa 2013 ubwo yahataniraga PGGSS nabwo yavuzwe mu itangazamakuru ko afitanye ibibazo na Safi na bwo icyo gihe bapfaga amarozi. Safi [Urban boyz] ngo yahaye Riderman igiceri cya 50 undi arakibika ageze ku rubyiniro kuririmba biranga. Nyuma byavuzwe ko icyo giceri cyari kiroze.

Riderman n'Ibisumizi ngo bakorana n'imyuka mibi

Riderman kandi aza mu bahanzi nyarwanda bagiye bashyirwa mu majwi na Dj Bob yemeza ko uyu muraperi akorana n’umupfumukazi witwa Mama Queen ndetse ngo Ibisumizi bikorana n’imyuka mibi.

Igihe cyose iyo Riderman abivuzweho, ahita avuga ko ari ‘umukristu wemera Imana udashobora gukorera shitani’ ariko ntibikuraho ko akomeza gushyirwa mu majwi.

M Izzo yaherekezaga Riderman mu bitaramo kuva muri 2010 kugeza atwaye PGGSS 3

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .