00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman yahishuye iby’ubukwe bwe, ubuzima bushaririye n’amasomo Isi yamwigishije

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 11 March 2015 saa 12:26
Yasuwe :

Riderman umugaba mukuru w’Ibisumizi ni umwe mu baraperi bafite izina rikomeye mu Rwanda ahamya ko mu myaka 29 amaze ku Isi yize amasomo akomeye cyane gusa na none ngo yashaririwe n’ibihe yanyuzemo ubwo yafungwaga.

Ku itariki ya 10 Werurwe nibwo Riderman yizihiza isabukuru y’amavuko ndetse agashimira Imana iba ikimutije kubaho.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Gatsinzi Emery benshi bazi nka Riderman mu muziki yagarutse ku mateka y’ubuzima bwe, amasomo akomeye yabonye mu buzima ndetse anadutangariza imishinga ye iri mbere.

Ku isabukuru ye yakiriye ubutumwa busaga 1000

Riderman yashimishijwe no kubona hari abantu benshi bazirikana umunsi we w’amavuko ndetse n’impano yagiye yakira kuri uwo munsi byatumye abona ko umuryango wagutse kandi ko n’urukundo rugifite imbaraga mu bantu.

Yagize ati, “Ikintu cyashimishije cyane ni ubutumwa bw’ababyeyi banjye n’abavandimwe nakiriye ariko na none nashimishijwe no kwakira ubutumwa burenga 1000 bw’abantu batandukanye banyifuriza imigisha ku Witeka”.

Yakomeje asobanura ko iyo umuntu avutse, yunguka inshuti zikomeye ndetse izo nshuti zikinjira mu muryango ukarushaho kwaguka no gutera imbere akaba yishimira ko abona urwo rwego rwo kwagura umuryango yarugezeho.

Uburere bw’ababyeyi bwamugize umunyamahirwe

Riderman ahamya neza ko uburere yahawe n’ababyeyi be bwamugiriye akamaro ndetse bukamubera intangiriro yo gusakazwaho amahirwe n’imigisha mu buzima bwe.

Yagize ati, “Burya ababyeyi bafasha Imana kurema, kuko iyo bakubyaye bakakurera baba bafashije Imana, ndabashimira ko bambyaye bakandera ndetse uburere bwabo bukamfungurira imiryango y’amahirwe n’imigisha mu buzima bwanjye”.

Uyu muraperi afata ababyeyi be nk’intwari kuko bakoze iyo bwabaga bamurinda akababaro mu buzima bwe ndetse bamwereka n’umurongo wo gukora ibyiza birimo no gutozwa gusenga no kubana Imana.

Ati, “Byinshi ngeraho mu buzima bwanjye mbikesha uburere nahawe n’ababyeyi banjye ndetse n’amasengesho yabo bampozaho ndabashimira kandi ndabakunda”.

Icyamushegeshe mu myaka 29 amaze

Mu myaka 29 amaze ku Isi, Riderman avuga ko ikintu cyamushaririye mu buzima ari igihe yari afunzwe. Bwari ubwa mbere ahuye n’ubuzima bugoranye nk’ubwo yarimo muri gereza.

Yagize ati, “Sinzibagirwa igihe nafungwaga kuko bwari ubwa mbere mu buzima, icyo gihe cyari gikomeye numvaga ubuzima bushaririye”.

Kurara kuri sima ni kimwe mu byari bikomeye nk’uko Riderman yabitangaje, ndetse avuga ko ari amwe mu mateka adakunze kugarukaho cyane.

Riderman yafunzwe ku itariki 31 Nyakanga 2014 nyuma y’impanuka yakoreye Rwandex mu mujyi wa Kigali.

Uretse igihe yari afunzwe, mu buzima bwe Riderman yababajwe kenshi n’inshuti ndetse n’abantu bo mu muryango we yagiye abura kandi yari akibakeneye.

Amasomo akomeye yigiye ku Isi

Riderman ahamya ko buri munsi amara ku Isi hari icyo umusigira ndetse binamufasha kwiyubaka mu buzima bwe bwa buri munsi.

Kubaha Imana, kubana neza n’abantu no kwishimira ubuzima niyo masomo akomeye ubuzima bwamwigishije.

Ati, “Amasomo akomeye maze kubona mu buzima ni ukubaha Imana ukayizera kuko ariyo igena byose, Kubana n’abantu mu mahoro kandi ugafasha abo ushoboye igihe cyose bakugannye ikindi ni ukwishimira ubuzima kuko ari buto donc kubaho uhora ugaya cyangwa unenga ukabireka ukishimira ubuzima kuko isaha n’isaha umuntu yapfa”.

Uretse amasomo akomeye yigishijwe n’ubuzima ndetse akaba ayubahiriza kugira ngo arusheho kunezererwa nibyo afite mu buzima bwe, Riderman yavuze ko abantu bagiye bamwigisha mu buryo butandukanye.

Ati, “Kwizera umuntu nk’inshuti musangira byose ntacyo umuhisha nyuma akazaguhemukira cyangwa ukaza gusanga atari akwiriye icyizere cyawe nabyo ni isomo yabonye mu buzima”.

Arateganya kurushinga umwaka utaha…

Nk’uko yabidutangarije, Riderman arateganya gushinga urugo umwaka utaha ariko yizera ko ijambo rya nyuma rizava ku Mana.

Yagize ati, “Ndifuza kurushinga umwaka utaha cyangwa ukurikira utaha kuko Imana niyo igena byose kandi nziko igihe nyako nikigera nzabikora”.

Yunzemo ati, “Gushaka ntabwo bigomba imyaka, igihe cyabyo nikigera nzabikora kandi ntabwo ndi mu isiganwa n’urushinge rw’isaha y’ubuzima bwanjye”.

Uyu muraperi amaze imyaka igera mu munani akundana n’umukobwa witwa Asinah ndetse kenshi bakunze no kuba bari kumwe mu birori bitandukanye uyu muraperi yitabira. Riderman ntarerura neza ngo yemeze ko uyu ari we bateganya kurushinga.

Ari kunoza imishinga mishya…

Nyuma ya gushyira hanze album zigeze muri eshanu, Riderman ari mu myiteguro yo kumurika album ya gatandatu n’iya karindwi icyarimwe mbere y’uko umwaka wa 2015 urangira.

Kuri izi album hakazagaragaraho indirimbo zikozwe mu gifaransa no mu cyongereza ndetse n’amashusho yazo ari mu mishinga nk’uko uyu muraperi yabivuze.

Yagize ati, “Nyuma ya video ya Ntukazubare, ubu ndi gufata amashusho y’izindi ndirimbo zizaba ziri kuri album zombi”.

Yakomeje asobanura ko ageze kure mu myiteguro ndetse akaba ararikira abafana be gutangira kureba zimwe mu ndirimbo zageze hanze nka Ntukazubare, Umutekamutwe n’izindi nyinshi.

Riderman ngo ntaramenya neza ukwezi n’amatariki izi album zizagira hanze ariko yizeza abafana be ko mbere y’uko uyu mwaka wa 2015 urangira azaba yakoze igitaramo cyo kuzimurika.

Tom Close na Riderman bamaze imyaka irenga 10 mu muziki

Album ya 6 ya Riderman yayise ‘Drame’ ikaba igizwe na zimwe mu ndirimbo nyinshi ziri mu ndimi z’amahanga, Icyongereza, Igifaransa, Ikirundi…naho iya 7 ayita ‘Ukuri’ ikaba izaba igizwe na nyinshi mu ndirimbo zo muri ‘Hip hop New School’ nk’uko Riderman yabitangaje.

Iyi ni imwe mu masaha ahenze Riderman atunze
Mu buzima bwe akunda imirimbo yo ku maboko yiganjemo amasaha n'ibikomo

REBA NTUKAZUBARE VIDEO NSHYA YA RIDERMAN:

Twitter: @KalindaBrendah


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .