00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman yambikanye impeta na Miss Agasaro Nadia (Amafoto)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 16 August 2015 saa 08:42
Yasuwe :

Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman mu muziki yasezeranye imbere y’Imana na Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya, Agasaro Farid Nadia bemeranye kuzabana kugeza batandukanyijwe n’urupfu.

Riderman na Miss Agasaro Nadia basezeranye imbere y’Imana muri Paruwasi ya Kicukiro ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2015.

Bemeranyije kuzabana gikristu nyuma y’uko ku itariki ya 24 Nyakanga 2015 basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro ari naho bazatura.

Umunsi utazibagirana kuri bombi

Gusezerana imbere y’Imana byabaye kuri iki Cyumweru muri Paruwasi ya Kicukiro, hari inshuti, abavandimwe bo mu miryango yombi, bamwe mu bakoranye umuziki na Riderman kuva agitangira kugeza ubu. Nyuma , abatumiwe bakiriwe mu busitani buri haruguru y’Akarere ka Kicukiro.

Mukasine Asnah wakundanye na Riderman imyaka umunani bagatandukana mu minsi ntiyatashye ubu bukwe nk’uko yari yarabyiyemeje. Benshi wasangaga bararanganya amaso mu batumirwa gusa nta sura ya Asnah yigeze ihagaragara nubwo yari yavuze ko yumva adakwiye kuzasiba ubu bukwe.

Riderman yafatanyije na Urban Boyz kuririmbira Agasaro Nadia indirimbo yitwa ’Till I Die’ aho uyu muraperi yaririmbaga ya magambo y’urukundo agize iyi ndirimbo akinjizamo izina ry’umugore we amuhamiriza ko bazakundana kugeza igihe Isi izashirira.

Hari abandi bahanzi baririmbiye abageni barimo King James, Christopher, Hope Irakoze n’abandi.

Mu kiliziya Riderman yemeye byeruye ko azabana gikristu na Miss Agasaro Nadia
Ku munsi wabo, Riderman na Nadia bari banezerewe
Riderman n'umugeni we bakigera mu kiliziya
Padiri yahaye umugisha urugo rwabo
Bambikanye iy'urudashira
Mbere yo gusezerana imbere y'Imana, Riderman yakuye agatimba ku mugeni we
Miss Agasaro Nadia umugore wa Riderman
Nadia ntiyigeze ahisha iryinyo kuri uyu munsi w'ubukwe
Umukwe n'umugeni bamaze gusezerana basabanye n'inshuti
Bagaragaje ko bazajya basangira byose
Mani Martin na Mike Karangwa
Mani Martin we igitwenge cyari cyose
Riderman na Miss Agasaro Nadia mu birori by'ubukwe bwabo
Basezeraniye kuzajya bafasangira byose kandi bafatanyije
Gatsinzi n'Agasaro ke batangiye ubuzima bushya
King James mu ndirimbo ze z'urukundo yaririmbiye abageni baranyurwa
Hope Irakoze ni umwe mu bahanzi baririmbye
Riderman yahagurukije umugeni we babyina indirimbo za King James
Ku munsi wabo w'ibyishimo
Christopher yaririmbiye abageni
Riderman hano yaririmbiraga umugore we iyitwa Till I Die afatanyije na Urban Boyz
Miss Mount Kenya yarushinze
Riderman yinjiye mu cyiciro cy'abagabo
Bahawe impano zitandukanye

Amafoto: Bizimana Jean


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .