00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutumwa Riderman yasigiye abasiribateri mbere yo gusezerana na Miss Agasaro Nadia

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 24 July 2015 saa 10:18
Yasuwe :

Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman mu muziki mbere y’amasaha make ngo asezerane n’umukunzi we mushya Agasaro Nadia yanditse ubutumwa busezera abari urungano rwe n’abasiribateri bose muri rusange.

Uyu muraperi wegukanye PGGSS ya 3 arasezerana na Miss Mount Kenya 2015 Agasaro Nadia imbere y’amategeko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2015.

Mbere y’amasaha make ngo ajye gusezerana n’uyu mukunzi we ,Riderman ukunze kumvikana mu ndirimbo nyinshi za Hip Hop akora avuga ko ari umwami w’iyi njyana akaba umugaba mukuru w’Ibisumizi, yasobanuye ko Miss Agasaro Nadia ari we batangiranye ubuzima bushya.

Yanditse kuri Instagram agira ati “Gusaza ni ngombwa ari gukura ni amahitamo ya buri wese. Iri joro ndarara mu mategeko y’u Rwanda ntacyitwa siribateri, ubuto buraryoha gusa mpisemo kubusezera”

Yongeraho ati “Murabeho rungano twasangiye ubuto, ndabashimira uburyo twabanye, ntangiranye na Agasaro Chapitre nshya y’igitabo cy’amateka y’ubuzima bwanjye”

Riderman ugiye gusezerana imbere y’amateko na Miss Nadia Farid Agasaro, uyu munsi kandi arara asabye umugeni anatange inkwano mu muryango we hanyuma ku itariki ya 16 Kanama 2015 bazambikane iy’urudashira imbere y’Imana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .