Uyu muraperi wegukanye PGGSS ya 3 arasezerana na Miss Mount Kenya 2015 Agasaro Nadia imbere y’amategeko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2015.
Mbere y’amasaha make ngo ajye gusezerana n’uyu mukunzi we ,Riderman ukunze kumvikana mu ndirimbo nyinshi za Hip Hop akora avuga ko ari umwami w’iyi njyana akaba umugaba mukuru w’Ibisumizi, yasobanuye ko Miss Agasaro Nadia ari we batangiranye ubuzima bushya.
Yanditse kuri Instagram agira ati “Gusaza ni ngombwa ari gukura ni amahitamo ya buri wese. Iri joro ndarara mu mategeko y’u Rwanda ntacyitwa siribateri, ubuto buraryoha gusa mpisemo kubusezera”
Yongeraho ati “Murabeho rungano twasangiye ubuto, ndabashimira uburyo twabanye, ntangiranye na Agasaro Chapitre nshya y’igitabo cy’amateka y’ubuzima bwanjye”
Riderman ugiye gusezerana imbere y’amateko na Miss Nadia Farid Agasaro, uyu munsi kandi arara asabye umugeni anatange inkwano mu muryango we hanyuma ku itariki ya 16 Kanama 2015 bazambikane iy’urudashira imbere y’Imana.
TANGA IGITEKEREZO