00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman yasohoye Video aririmba ‘umukobwa wananiye umukunzi’

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 17 June 2016 saa 10:48
Yasuwe :

Umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman] yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Get Out Of My Soul’, aririmbamo umukobwa udashobotse uba yarananiye umugabo akamusenda.

‘Get Out Of My Soul’ iri mu njyana ya Reggae, yumvikanamo amagambo y’Igifaransa, Icyongereza ndetse n’Ikinyarwanda. Riderman yavuze ko yayihimbye agendeye kuri filime y’urukundo yarebye avanamo isomo yifuje gusangiza abakundana.

Ati “Umuhanzi akura inganzo ahantu hatandukanye, mu kuyandika byaturutse kuri filime y’urukundo narebye nsangamo isomo numva nifuje kurisangiza abandi. Ni umukobwa wakundanaga n’umusore, byari bibabaje cyane, yari yarananiye umukunzi we bigera aho yica umusore.”

Yongeyeho ati “Nibajije impamvu abantu bakundana, bakabana mu buzima bw’ibibazo bimeze gutyo kugeza ubwo bicana kandi bishoboka ko bafata umwanzuro bagatandukana.”

Riderman yavuze ko afite umushinga w’indirimbo nshya yise “Uwo Ndi We” azashyira hanze mu cyumweru gitaha. Anateganya gusohora album yise ‘Ukuri’ izajya hanze muri Nyakanga 2016.

Ati “Nari maze igihe nsohora indirimbo imwe imwe, ubu ngiye gushyira hanze album.” Afite indi album ikubiyeho indirimbo z’Igifaransa yise ‘Drame’.

Muri iyi ndirimbo Riderman agaragara atumura agatabi asenda umukunzi
Riderman mu mashusho y'indirimbo nshya yise G.O.O.M.S

Get Out Of My Soul [G.O.O.M.S] by Riderman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .