00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 29 Ugushyingo, umunsi utazibagirana mu mateka ya Riderman

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 November 2018 saa 04:28
Yasuwe :

Gatsinzi Emery [Riderman] yatangaje ko itariki ya 29 Ugushyingo yamurikiyeho album ye ya mbere, ari iy’amateka kandi idateze kuzasibangana mu buzima bwe.

Uyu muhanzi uri mu bakomeye injyana ya Hip Hop umunsi nk’uyu mu 2008 yinjiye ku rutonde rw’abandi benshi bafite umuzingo w’indirimbo.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Riderman wiyita Igisumizi, yagize ati “Ku itariki nk’iyi mu 2008 nibwo Riderman Rusake Kokoriko, yamuritse album ye ya mbere ‘Rutenderi’ . Yari iriho indirimbo nka ‘Gitende’, ‘Akananasi’, ‘Nyigisha’, ‘Afite’ , ‘Yari mwiza’ , ‘Turi muri Party’, ‘Inkuba’ , ‘Za mu bandi’ n’izindi.”

Arakomeza ati “Amashimwe kuri buri wese watumye iyi tariki ihinduka iy’amateka ku buzima bwanjye, imyaka icumi irashize. Nibwo ngitangira, Kimirantare.”

Riderman ari mu bahanzi bazanye amatwara mashya mu muziki agakundisha abantu ibihangano bya Hip Hop mu Rwanda, ubwamamare bugaragazwa na album umunani amaze gushyira hanze.

Ikindi, kuva mu 2008 ubwo yamurikaga album ye ya mbere nta na rimwe arakora igitaramo ngo abure abantu, ahubwo muri Petit Stade aho ibitaramo bye bikunze kubera haba hakubise huzuye.

Igitaramo aheruka gukora akishimirwa mu buryo bukomeye ni icyo yakoze umwaka ushize, cya Mixtape ye yise ‘Filime’ yari iriho indirimbo zungikanya mu butumwa ku buryo uko zikurikirana buri ndirimbo ari icyuzuzo cy’iyindi.

Gusa n’ubwo ari umunyabigwi aherutse gutangaza ko mu 2020 azareka umuziki akareba ikindi akora.

Atangaza ibi yigereranyije n’imodoka ishaje ikwiriye gusimburwa hakaza izindi nshya zigifite agatege. Yanavuze ko iki cyemezo yagifashe kera kugihindura byagorana.

Riderman yavukiye i Bujumbura tariki 10 Werurwe 1986. Ni we mfura mu bavandimwe batanu bavukana, abahungu batatu n’ abakobwa babiri.

Mu mabyiruka ye, yakundaga gukina umupira w’amaguru gusa ngo yakundaga radiyo bitangaje ku buryo bayimukubitiraga kubera kuyicokoza! Nubwo yakundaga muzika ngo ntabwo yumvaga ko azavamo umuririmbyi ahubwo inzozi ze zari kuzandika igitabo.

Yatangiye kwandika imivugo ageze mu mashuri yisumbuye maze akumva indirimbo yibanda cyane ku magambo azigize;mu kumva indirimbo z’umuhanzi 2PAC niho yakuye igitekerezo cyo gukoresha imivugo yahimbaga agatangira kuyiririmba.

Yatangiye kuririmba nyuma ya 2005, muri Gicurasi 2006 yinjiye muri groupe UTP soldiers yari igizwe n’inshuti ze NEG J The General na MIM, yakoranye indirimbo umunani na UTP maze asohora indirimbo ku giti cye ya mbere mu 2007 yise ‘Turi muri Party’ ; gusa ntiyatinze muri iri tsinda kuko yaje kuyivamo maze atangira gukora injyana ya RAP ku giti cye.

Umwa hano Inkuba, indirimbo ya Riderman yakunzwe mu minsi ya mbere

’Ikinyarwanda’ iri mu ndirimbo za Riderman ziheruka

Muri Rap yo mu Rwanda, Riderman amaze imyaka igera ku icumi ari ku isonga
Uyu mugabo yerekanye ko ashoboye mu gusukiranya amagambo bya gihanga
Nta wundi muhanzi uheruka kuzuza Petit Stade utari Riderman
Riderman ari mu bahanzi b'abanyabigwi mu Rwanda
Riderman yavuze ko tariki 29 Ugushyingo itazibagirana mu buzima bwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .