00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubucukumbuzi ku rukundo rwa Riderman na Asnah rwasojwe no guterana ibipfunsi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 22 July 2015 saa 08:17
Yasuwe :

“Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari; urukundo ntirwirarira, ntirwikuririza; nta cyo rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika; ntirwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri. Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rukihanganira byose.”

Mu myaka umunani yatambutse Gatsinzi Emery (Riderman) na Mukasine Asnah bahoranaga ibineza neza ku maso, babagaho mu munezero ku bwo kugendera mu munyenga w’urukundo no guteteshanya.

Ubumwe n’urukundo rwabo, byamamaye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, ariko kugeza ubu ibyari uburyohe bw’urukundo byamaze guhinduka umuravumba kuri Mukasine Asnah.

Akaryoshye ntigahora mu itama! Mu myaka umunani ishize byari uburyohe buvanzemo urwunyunyu rw’urukundo Riderman yahoraga aminjira muri Mukasine Asnah, Isi babanagamo yatembaga amata n’ubuki, babibaga imbuto zisarurwaho umunezero gusa, babwiranaga amagambo aryohereye kurusha ubuki ariko ku bw’amahari bagiranye ubu babwirana amagambo akeba ku rurimi.

Asnah si mushya mu rukundo n’abahanzi

Mbere gato yo kumenyana na Riderman, Asnah yari asanzwe akundana n’undi muhanzi wari ukunzwe icyo gihe. Mukasine Asnah ni muto mu myaka akaba mukuru mu rukundo n’ibyamamare.

Yakundanye na Riderman abenze umuhanzi witwa Nazil wo mu itsinda rya Family Squad ryaciye ibintu mu myaka ya 2005-2008.

Icyatumye Asnah yemera gusiga Nazil agakunda Igisumizi Riderman ntabwo yigeze imenyekana icyo gihe ndetse mu itangazamakuru bamubazaga ku by’urukundo rwe rushya na we akirinda kugaruka mu mateka.

Asnah yabanje kuba umutoza w’ababyinnyi ba Riderman

Ubwo Riderman yari mu myiteguro yo gushyira hanze album ya mbere yise ‘Rutenderi’, abamufashaga kuyitegura bamushakiye ababyinnyi gusa biba ingorabahizi kubona umutoza wabo.

Muyoboke Alex wafashaga Riderman gutegura icyo gitaramo yaje kwisunga Queen Ally(nyirasenge w’uyu muhanzi) bashakisha umutoza w’ababyinnyi.

Mu buhamya Muyoboke Alex yahaye IGIHE, yasobanuye ko mu gushakisha umutoza w’ababyinnyi ngo nibwo babonye Asnah[wari uzi kubyina icyo gihe] bityo ahabwa akazi ko gutoza abana babyiniye Riderman muri icyo gitaramo.

Yagize ati “Hari mu mpera za 2008 ndabyibuka, nari mfatanyije na Queen Ally uriya nyirasenge wa Emery, ariko twageze igihe tubura umutoza w’ababyinnyi […] mu gushakisha nibwo twaguye kuri Asnah dusanga ni umuhanga cyane mu kubyina bityo tumuha akazi”

Nyirasenge wa Riderman yabaye umuranga atabizi

Queen Ally na Muyoboke bafashaga Riderman gutegura igitaramo cyo kumurika ‘Rutenderi’ bashimye mu buryo bukomeye ubwitange Asnah yagaragaje mu gutoza ababyinnyi ndetse ngo yanatanze umusanzu n’umuganda ukomeye mu kunoza imirimo ya nyuma y’iki gitaramo.

Imigirire n’imico yaranze Asnah mu gihe bamaranye na we banoza bwa nyuma igitaramo cya Riderman byatumye bamushima cyane ndetse na we agenda arushaho kubiyumvamo gusa ijisho yahise arihanga Riderman inkweto iba ibonye iyayo.

Nyirasenge wa Riderman ari mu bo mu muryango we bishimiye bwa mbere Asnah ataranamenya niba aba bombi barashimanye.

Riderman na Asnah mu rukundo

Bidatinze, uko bagendaga bagaragara hirya no hino bari kumwe, yaba mu bitaramo, aho basohokera n’ahandi, bakomeje kwibazwaho byinshi. Igitutu cy’abanyamakuru n’abafana cyaje gutuma berura bavuga ko bakundana.

Ku munota wa nyuma, Queen Ally (nyirasenge wa Riderman) yatunguwe no kubona mu itangazamakuru hasohotse inkuru ivuga ko ‘Riderman na Asnah bari mu rukundo rutari urw’agahararo’.

Kuva mu Gushyingo 2008 Riderman na Asnah ntibarekuranaga, bagendaga bafatanye agatoki ku kandi. Iyo umwe yaryaga mugenzi we yarahagaga, iyo umwe yasonzaga undi nawe byabaga uko…Bakundanye mu byiza no mu bibi kugeza ubwo nyuma y’imyaka umunani umusore yabivuyemo.

Uburyohe bw’urukundo kuri Riderman, umuravumba ku musore Asnah yabenze

Riderman na Asnah bamaze kwerura mu itangazamakuru ko bakundana, ntiwashoboraga kubona umwe ari wenyine. Mu bitaramo uyu muhanzi yitabiraga, mu nshuti ze, mu miryango…hose babaga bafatanye agatoki ku kandi.

Amafoto yabo n’inkuru zabo byacicikanaga ubutitsa mu itangazamakuru bigashengura Nazil wo muri Family Squad wahoze akundana na Asnah.

Uko iminsi yashiraga indi ikaza, niko Riderman yiyongeraga ibiro kubera umunezero no guteteshwa na Mukasine Asnah. Ku rundi ruhande, Nazil we yagendanaga intimba y’umukobwa bahoze bakundana.

Nyuma yo gutandukana na Asnah, Nazil yandikaga amagambo menshi kuri Facebook abwira uyu mukobwa

Nyuma yo gutandukana na Asnah, Nazil yacishagamo akandika kuri Facebook amagambo yahishuraga ko aho ‘Asnah yanyuze yigendera hasigaye igikomere kinini’.

Bagitangira gukundana, Riderman na Asnah ntibihishiraga

Batangiye umukino w’amacenga muri 2012

Kuwa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2012, Riderman yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agiye mu nama nyunguranabitekerezo yitwa “Hip Hop and Physic Engagement”,yahuje abahanzi bo mu njyana ya Hip Hop bo hirya no hino ku Isi .

Uyu muhanzi yagiye yari mu bahanzi 20 baturutse muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, amarayo ibyumweru bitatu.

Yagarutse muri Kanama 2012, ageze i Kanombe yakiriwe n’imbaga y’abantu bari biganjemo abafana be ‘Ibisumizi’, umuryango we ndetse n’inshuti.

Mu bari baje kwakira Riderman hari abamuzaniye impano zitandukanye, icyo gihe Asnah yari yariraye ku ibaba kuko yageze ku kibuga mbere y’abandi kubera urukumbuzi yari afitiye umusore bakundanaga.

Muri 2012 Nadia yinjiye mu Bisumizi

Icyatunguranye, umukobwa witwa Nadia Farid Ishmael yari mu baje kwakira ‘Igisumizi’. Uyu na we yari afitiye urukumbuzi umukunzi we[Riderman] gusa Asnah yari mu icuraburindi kuko ntiyari azi ikipe iri gukina n’indi.

Uwo munsi Nadia Farid Ishmael yari kumwe na M Izzo[wahoze ari inshuti ya hafi ya Riderman]. Asnah ku giti cye ntiyitaye kuri uyu mukobwa ahubwo ngo yacishagamo akabwira M Izzo ko aberanye na Nadia’. Hano yari ataramenya uko umukino uhagaze.

Inshuti ya hafi ya Riderman, yahamirije IGIHE ko uyu muraperi yatangiye kunga ubumwe na Agasaro Nadia mu mwaka wa 2012. Asnah we yabonaga uyu mukobwa ‘ari ivu rihoze atazi ko rizotsa inzu’.

Ni nde weretse Riderman ikizungerezi cyabaye kidobya?

Mu mwaka wa 2012, Nadia Farid Ishmael yigaga mu mashuri yisumbuye i Rubavu. We n’umuryango we bari bagituye i Musanze ari naho yamenyaniye na M Izzo[wari inshuti magara ya Riderman].

Ubumwe bwa M Izzo na Nadia bwagiye bukura kugeza ubwo bimutse bakaza gutura i Kigali. Bageze mu murwa wa Kigali, Nadia Agasaro yatangiye gusurana na M Izzo.

Inshuti nziza igusiga indi! Ni byo M Izzo yakoze ahuza Agasaro Nadia na Riderman.

M Izzo wahuje Riderman na Nadia

M Izzo ati “Ndabyibuka hari mu mwaka w’2012, icyo gihe nari nsanzwe nziranye na Nadia kuko niganye na basaza be mu Ruhengeri. Ni njye wamuhuje na Emery, yadusanze ku Bisumizi muri Studio ndi kumwe n’umusaza[Riderman], bamenyana ubwo”

Nadia amaze gutaha, Riderman ngo yasigaye abwira M Izzo ko yabengutse uwo mukobwa wari wabasuye, undi abifata nk’ibisanzwe kuko yari azi ko Asnah bakundana urukomeye nk’inyundo.

Kuva ubwo Riderman yatangiye kureshya Nadia, Asnah ajya inyuma y’ikoti buhoro buhoro.

Ni gute Agasaro Nadia yibye Asnah umugono?

Uko iminsi yagiye ishira indi igataha, Nadia Farid Ishmael na we yarushagaho kwiyumva muri Riderman ndetse akamuhata urukundo mu buryo bukomeye.

Muri 2013, uyu muraperi amaze gutwara PGGSS 3 nibwo ibye na Nadia abantu batangiye kubinuganuga ndetse bijya mu itangazamakuru gusa Riderman yabizinzitse rugikubita avuga ko ari ibinyoma.

Nadia yatangiye avuga ko azi Riderman bisanzwe

Ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi! Umwaka wa 2014, ibya Riderman na Nadia byarakomeye kurushaho, ibinyamakuru bitangira kubakeka amababa, ibizi gucukumbura birandika gusa ‘uburemere bw’urukundo rwari ruzwi kuri Asnah na Riderman rukabiganza bigafatwa nk’impuha’.

Umwe mu batangabuhamya bazi mu mizi iby’uru rukundo, yabwiye IGIHE ko Nadia yashyize ingufu cyane muri Riderman amuhata urukundo. Mu gihe ku rundi ruhande umwiryane wari watangiye kuvuka hagati ye na Asnah.

Ahagana mu mpera za 2014 ngo Asnah yatangiye gushyira igitutu ku musore amubwira ko bagomba kurushinga undi akabyima amatwi akikomereza imishinga ye y’umuziki no kwita kuri Nadia we.

Mu ntangiriro za 2015, Nadia Agasaro yasamye inda ya Riderman ihita ihinduka ipfundo ryababoshye bombi umusore abura amahitamo yiyemeza kumurongora.

Abazi iby’urukundo rwa Riderman na Asnah bavuga ko uyu mukobwa na we iyo aba inyaryenge agasama byari kumubera umuyoboro umuganisha ku bukwe ariko ubu amazi yarenze inkombe.

Riderman na Asnah mu mukino w’injwangwe n’imbeba

Ibi byose byabaga hagati yabo, itangazamakuru ryarabimenyaga ryabibabaza bakitarutsa bavuga ko ‘ari ibinyoma no gushaka kwitambika mu rukundo rwabo’.

Nubwo babihakanaga ndetse bakikoma umunyamakuru wese wabikomozagaho, bo bari bazi ukuri.

Bakomeje gucengana no kubeshyanya mu itangazamakuru ko bakundana ariko nyamara muri 2014 urukundo rwari rwamaze kuyoyoka. Umusore yari abizi neza ko afite undi mukobwa gusa amakuru dufite ahamya ko Asnah atigeze amenya ibya Nadia kugeza ubwo yabonye impapuro z’ubukwe bwe na Riderman.

Gutandukana kwabo byaravugwaga bakabyitarutsa nyamara byabaga ari ukuri

Amakuru yose yavugaga ko Riderman akundana n’undi mukobwa, Asnah yayafataga nk’ibinyoma nyamara ubu ‘ntanabasha kubona ibisobanuro bya gapapu yamukorewe’.

Kuva mu ntangiriro za 2015, Riderman ngo yabwiraga inshuti ze ko yifuza kubyara bitarenze umwaka wa 2015 none koko harabura amezi make akabona imfura ye.

Riderman yabenze Asnah amuziza idini? Cyangwa ni manyinya?

Byacicikanye cyane mu itangazamakuru ko Riderman na Asnah bakundana urudashoboka kubera idini rya Islam uyu mukobwa abarizwamo.

Riderman we yabiteraga utwatsi akavuga ko uko byagenda kose ‘agomba kuzarongora Asnah’. Gusa byarangiye ukuri kugaragaye.

Uyu mukobwa ngo yaba yarazize kuba yikundira ka manyinya

Mu buhamya IGIHE yahawe n’inshuti za hafi za Riderman buvuga ko umuryango wa gikristu w’uyu musore ngo ntiwigeze wishimira na gatoya kumva ko umwana wabo azahindura idini akaba umuyisilamu kugira ngo abashe kurushinga. Umuryango w’umukobwa na wo ukaba wari waratsimbaye wanga ko umwana wabo yazahindura idini.

Iby’idini no kuba imiryango itarabivugagaho rumwe bo babirenzaga amaso bagakomeza gukundana.

Havuzwe inkuru zabaye nshya mu matwi ya benshi ko Riderman yabenze Asnah amujijije kuba asigaye ari inshuti magara na manyinya, agakunda ibirori no gusohoka kwa hato na hato ndetse ugasanga bakunda kubipfa.

Niho benshi bahamya ko Riderman yakuye indirimbo ivuga ngo ‘‘yahinduye umuvuno ntagikunda inkundarubyino’ n’andi magambo ahishemo ubutumwa benshi bemeza ko ari Asnah yavugaga.

Umurwayi wabo yahuhuwe no guterana ibipfunsi

Gushwana kwabo mu buryo budasubirwaho kwabaye mu ntangiriro za 2015 ubwo bari batangiye gufatana mu mashati ku mpamvu zidasobanutse.

Mu buhamya twahawe n’undi muntu wa hafi na Riderman, yemeza ko muri Gashyantare 2015 ngo Asnah yagiye kwa Riderman atamuteguje ageze mu rugo asanga undi yifungiranye. Ngo yagerageje gukomanga undi yanga gufungura, umukobwa na we yanga gutaha.

Aho umusore yasohokeye bateranye amagambo kugeza ubwo bafatanye mu mashati ari nako baterana ibipfunsi, inzego zishinzwe umutekano zirahagoboka.

“Hari n’indi nshuro Riderman yatonganye na Asnah, bari bahuriye mu kabari ka Kaizen umunsi Safi yari yakoze Graduation. Rider yasanze Asnah mu kabari ari kumwe na Kid Gaju biramubabaza cyane nabwo bashaka kurwana”

Iryinyo Asnah yarigeretse ku rindi, Agasaro Nadia aricinya icyara

Nyuma y’iminsi mike ishize Riderman yeruye ko urukundo rwe na Mukasine Asnah rwageze ku iherezo, uyu mukobwa yashyize hanze ibaruwa ikubiyemo ibyiyumvo bye byiganjemo agahinda no kugaragaza ko atarabasha kwakira ko yatandukanye n’uyu muraperi.

Asnah avuga ko ikimuremereye kugeza ubu ‘ari agahinda kamushegesha yasigiwe na Gatsinzi Emery wafashe umwanzuro wo kuva mu rukundo agakundana n’undi mukobwa atamuteguje’.

Nubwo Asnah afite agahinda kanamukomereye cyane kukigobotora, mugenzi we Miss Mount Kenya Nadia Farid Ishmael ari mu byishimo bikomeye ko agiye kwambikana impeta n’Igisumizi.

Gusa, Asnah ahamya ko igihe kizagera akabisohokamo yemye akikomereza ubuzima bwe nta nkomanga afite ku mutima.

Gusaba no gukwa Miss Nadia Farid Ishmael bizaba ku itariki ya 24 Nyakanga 2015 naho kwambikana impeta bibe tariki ya 16 Kanama 2015.

Asnah ntiyavaga iruhande rwa Riderman mu myaka umunani bamaze bakundana, ariko byose byarashize
Ibihe bitazibagirana kuri Asnah na Riderman
Mukasine Asnah ngo aracyakunda Riderman nubwo batandukanye
Asnah yizeye ko agahinda afite igihe kizagera kagashira
Riderman aritegura kurushingana na Miss Mount Kenya Nadia Farid
Kwibagirwa ibihe yagiranye na Riderman bikomeje kuba ingorabahizi kuri Asnah

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .