00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bye Bye Senderi , umwami w’udushya muri Primus Guma Guma

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 24 March 2016 saa 02:20
Yasuwe :

Amaze mu muziki imyaka irenga 16 akora umuziki, muri 2011 nibwo yatangiye gukora ibintu bitangaje mu muziki benshi bakabyishimira abandi bakanga kubitekerezaho cyane bavuga ko abikora abitewe n’ikibazo yifitemo.

Ni umuhanzi w’indirimbo unifitemo impano yo kubijyanisha n’udushya dutuma ahora mu mitwe ya benshi. Mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star afatwa nk’umwami w’udushya ndetse kuva ryabaho nta wakoze nk’ibye.

PGGSS igiye gutangira ku nshuro ya Gatandatu, izina Senderi International Hit [Magufuli, Chris Brown w’i Kigali] ntirizumvikana. Yakumiriwe n’ingingo ya Gatanu mu zigenga irushanwa yamukuyemo ivuga ko ‘umuhanzi wahatanye inshuro eshatu zikurikiranya atemerewe kugarukamo’.

Kera habayeho…

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Nta Cash’ na ‘Jalousie’, mu mpera z’umwaka wa 2011 nibwo yatangiye kujya mu itangazamakuru akavuga amagambo benshi bagatungurwa kugeza ubwo yatangiye kujya mu bitaramo no kugaragara mu ruhame afite imyitwarire idasanzwe benshi bakamwibazaho.

Umwaka wa 2012 ugitangira, Nzaramba Eric yahise ahindura amazina ye y’ubuhanzi ahita yiyita Senderi International Hit, ayandika ku myenda ye no ku modoka ye bwite. Ubu amaze kugwiza amazina akabakaba ijana harimo n’amwe ataramenyekana.

Umwaka wa 2012 warangiye uyu muhanzi amaze kwigarurira imbaga y’abafana ari nabyo byamuharuriye inzira yo kwinjira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya mbere mu ntangiriro za 2013.

Yitabiriye PGGSS muri 2013, muri 2014 nabwo agarukamo akora udushya dutangaje ari nabyo bymubereye iturufu yo gusubizwa mu irushanwa muri 2015.

Mu myaka yamaze mu irushanwa, yakoze ibintu bitangaje birimo ibitazasibangana mu mitwe ya benshi bikanaba ipfundo ryo kumukumbura by’iteka. Yazaga ku isonga mu batumaga irushanwa rirushaho gushyuha.

Yari umwami w’udushya…

Mu bintu bidasanzwe bikomeye kurusha ibindi Senderi yakoze mu myaka itatu ishize, harimo: Kujya mu bitaramo yambaye nk’abakinnyi ba ruhago kuva ku nkweto kugeza ku mutwe, kujya kuri stage bamutwaye mu kidomoro gikonjesha inzoga, kudodesha imyenda mu mahema ya Primus , kwambara nk’umunyeshuri wasoje amasomo ya Kaminuza, kuzana ibitebo by’ibijumba ku rubyiniro n’ibindi bitandukanye.

Ibitazibagirana ni byinshi....

By’umwihariko muri 2014 yakoze agashya katazibagirana aho yaje yambaye nk’abanyonzi. Byari bisanzwe! Ahubwo kuri we yagaragaje umwihariko kubera uburyo ubugabo bwe bwari bubyimbye mu ikabutura, ni nacyo cyatumye avugwa bihambaye.

Umushinga wo kurongora ubaye uhagaze?

Kuva yakwinjira muri PGGSS yavugaga ubudasiba ko nadatwara iri rushanwa atazashaka umugore ngo kuko ari isezerano yagiranye n’Imana.

Mu nshuro zose yitabiriye irushanwa ntiyigeze aza mu ba mbere ndetse umwanya wa hafi yabonye ni uwa karindwi mu mwaka ushize wa 2015.

Yari umunyadukoryo udasanzwe

Yari yihaye intego ko najya muri PGGSS6 azakora ibishoboka agatwara igikombe nyuma akazahita amurika umugore bazakorana ubukwe bwagombaga kubera muri Stade Amahoro.

Azahindura Business ashinge urusengero?

Mayweather Stromahit Magufuli utajya wiburira ku dukoryo, aherutse gutangaza ko ko ari kwitegura kuba umupasiteri uyobora intama z’Imana ku gakiza.

Ngo agiye gushinga urusengero

Itorero rye ngo rizaba rifite ishami mu Rwanda kuri 40 i Nyamirambo, muri Uganda ahitwa Kabaragara ndetse no muri Kenya ahitwa Nakuru.

Icyo gihe yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko nk’umupasiteri uzirikana ko udashobora kubwiriza abantu bashonje ngo bakumve, azajya agaburira imigati n’ibyayi abayoboke b’itorero rye mbere y’uko batangira amateraniro.

Yagize ati “Ntushobora kwigisha abantu mu rusengero bafite inzara. Abantu rero bazajya baza babanze banywe icyayi n’umugati ubundi hagati aho tubabwirize ijambo rya Yesu kuko na yesu yagaburiye abantu.”

Ni umuhanzi washyushyaga irushanwa
Yaryoshyaga ibirori

PGGSS nta Senderi?


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .