00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibanga rya Senderi Hit wagwije indirimbo amagana mu myaka 25 amaze aririmba

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 13 March 2017 saa 11:51
Yasuwe :

Nzaramba Eric amaze mu muziki imyaka igera kuri 25, muri 2011 nibwo yatangiye gukora ibintu bitangaje mu muziki benshi bakabyishimira abandi bakanga kubitekerezaho cyane bavuga ko abikora abitewe n’ikibazo yifitemo.

 Senderi Hit yigeze guserukira Komine Rusumo ku rwego rw’igihugu
 Yanaserukiye Superefegitura ya Kirehe mu kuririmba aratsindwa
 Yubakiye ubuzima ku masomo yakuye mu gisirikare cy’Inkotanyi
 Yasohoye indirimbo zigera muri magana abiri mu myaka 25 amaze aririmba
 Ibyo gukora ubukwe asa n’uwamaze kubivamo

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo Nta cash na Jalousie, yatangiye gukora umuziki mbere ya Jenoside, yanabaye umusirikare mu Nkotanyi zarwanye intambara yo kubohora igihugu, avuga ko ‘nubwo hari ibyashegeshe ubuzima bwe yigiye byinshi mu gisirikare’.

Yatangiye kuririmba mbere gato ya 1994, umuziki we wiganjemo indirimbo zivuga kuri politiki y’iterambere ry’igihugu, isuku, kwirinda ibyorezo nka Sida na Malariya, ubukungu, urukundo, umutekano n’ibindi. Uyu muhanzi ngo aririmba mu ndimi enye, Icyongereza, Igifaransa, Ikinyarwanda n’Igiswahili.

Mu mpera z’umwaka wa 2011 nibwo yatangiye kujya mu itangazamakuru akavuga amagambo benshi bagatungurwa kugeza ubwo yatangiye kujya mu bitaramo no kugaragara mu ruhame afite imyitwarire idasanzwe benshi bakamwibazaho.

Umwaka wa 2012 ugitangira, Nzaramba Eric yahise ahindura amazina ye y’ubuhanzi ahita yiyita Senderi International Hit, ayandika ku myenda ye no ku modoka ye bwite. Uyu mwaka warangiye uyu muhanzi amaze kwigarurira imbaga y’abafana ari nabyo byamuharuriye inzira yo kwinjira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya mbere mu ntangiriro za 2013.

Ni umunyadushya, akora udutendo n’udukoryo dutuma avugwa ubutitsa mu binyamakuru, mu byatumye yamamara cyane harimo kujya mu bitaramo yambaye nk’abakinnyi ba ruhago kuva ku nkweto kugeza ku mutwe, gukora igitaramo akagaburira abafana imineke, kwambara nk’abagore, kudodesha imyenda mu mahema ya Primus, yigeze gutegura igitaramo cyo kumurika album umunsi umwe ndetse kiritabirwa bikomeye, icyo gihe yaririmbanye na Theo Bosebabireba mu kabari n’ibindi.

Senderi, yashimangiye ko ibi bintu bidasanzwe akora yabitewe no kureba uburyo abahanzi bo hanze babaho, uko bitwara imbere y’abafana kugira ngo babashimishe bityo na we aza gusanga agomba kwitwara nka bamwe mu bo yabonye mu mahanga.

Senderi yari amaze hafi umwaka wose acecetse

Mu mwaka wa 2016 ntiyavuzwe nko mu yindi myaka, mu kiganiro kirambuye na IGIHE yasobanuye aho amaze iminsi aba ndetse avuga na byinshi ku buhanzi amaze imyaka 25 akora.

IGIHE: Umaze igihe kinini nta dushya, uranacecetse cyane, Senderi umaze iminsi mu biki?

Senderi: Ndahari, narakoze cyane ahubwo nahuye n’urucantege rw’abanyamakuru bashya. Narakoze cyane ahubwo kurusha ubwo mumperuka, ubu maze kuririmba mu masoko arenga 332, ejobundi nasoreje i Nemba mu Murenge wa Nyamugari muri Burera. Ibyo banteze byanyigishije ubwenge bwo gukora cyane kugira ngo ntazasubira mu cyaro.

IGIHE: Icyaro gishobora kuba cyaraguhabuye, wakigiriyemo ibihe bibi?

Senderi: Icyaro ndagitinya cyane kuko habayo inzara, inzara mvuga si iy’ibiryo ahubwo ni rya terambere ryihuse abantu baba bashakisha. Mu cyaro ntabwo biba byoroshye.

IGIHE: Hanyuma se ko tutakikubona nka kera, byakugendekeye bite?

Senderi: Ndahari erega. Abaturage iyo bari bwakire Perezida wa Repubulika ni njye bahitamo, icyo cyizere bangiriye mba ngomba kugikoresha cyane kugira ngo ntasubira inyuma. Narakoze umwaka ushize, naririmbye muri FESPAD, naririmbye ku Munsi w’intwari, nazengurutse mu gihugu ndirimba mu masoko 332. Ibyo nakoze byose ntabwo abanyamakuru babivuga.

IGIHE: Ayo masoko uvuga ubwo warayabaze?

Senderi: Ayo masoko narayabaze kandi nayagiyemo, hari amasoko aba kabiri mu cyumweru, hari aho arema saa yine ahandi akarema saa cyenda.

IGIHE: Uyu munsi waririmbiye mu rihe?

Senderi: Ubu uyu munsi ndajya kuririmba ku Kimironko, ubu mvuye mu cyaro ntangiye kwegera umujyi. Nyuma nindangiza Umujyi wa Kigali nzahita ntangira gukora indirimbo zo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

IGIHE: Nkunze kukubona uzenguruka i Nyamirambo, uhafite business?

Senderi: Mba nkata umujyi wose ariko akenshi mba ndi i Nyamirambo kuri 40, nuhagera ukabaza Senderi bazakunyereka, barabizi.

IGIHE: Ushingira kuki uvuga ko ari wowe ukunzwe kurusha abandi?

Senderi: Ni njye muhanzi umaze imyaka myinshi nkunzwe kurusha abandi, iyo myaka yose narinze igikundiro cyanjye ku buryo nkomeza gukundwa, naririmbye mu gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexique[muri 2011], mu giturage ahantu hose Umukuru w’Igihugu agiye gusura abaturage ni njye basaba ubuyobozi ngo nze mbasusurutse, ni njye ufite Salax Awards ya Best Afrobeat, nakoze uko nshoboye n’abafana batari abanjye mbaguma mu mitwe nk’isereri. Ibi bikorwa n’abantu bake.

IGIHE: Ndumva ufite ibikorwa, niba atari ibanga umaze igihe kingana iki uririmba?

Senderi: Natangiye kuririmba mbere ya Jenoside, nari mfite impano kuva kera. Mbere ya Jenoside nigaga mu mashuri abanza, icyo gihe nigeze guhagararira Superefegitura yacu yitwaga Kirehe, twayiserukiye turi batatu. Icyo gihe amarushanwa yo kuririmba yabereye i Rwamagana, mu by’ukuri nabitangiye kera kandi ngakora byiza.

IGIHE: Ibanga wakoresheje ngo umare iyo myaka yose ni irihe?

Senderi: Ibanga rikomeye rero ni uko negera umuturage mu cyaro hasi bakambona, wa wundi uciriritse wo hasi akankoraho akambona. Ubu mfite abafana no mu mujyi nubwo hari abansebya ngo nkundwa n’abanyacyaro. Njyewe nsangira n’abafana banjye ntarobanuye.

IGIHE: Ibintu uvuga abantu babifata nk’ibinyoma, ngo wigeze no kwibeshyera ko CNN yacuranze indirimbo yawe?

Senderi: [Arabanza arimyoza] Uretse na CNN, ndi umuhanzi wazengurutse Isi yose, nk’ibyo nimbivuga baraseka. Perezida Kagame yampaye itike ntembera muri Amerika na Mexique. Ubwanjye nihaye itike njya gutembera u Burayi. Ntabwo nabeshye, CNN yatambukije indirimbo yanjye, icyo gihe abanyamakuru ba CNN baje mu Rwanda bashaka kwerekana aho igihugu kigeze nyuma ya Jenoside, basanze umuhanzi ukunzwe bakorana ikiganiro ari njye Senderi, baraje bajyana indirimbo yanjye yitwa ‘Sukura Umujyi’ icaho.

IGIHE: Mperuka utangaza ko ugiye kujya i Paris kumurika album, byahereye he?

Senderi: Ntabwo nagiyeyo, naje guhura n’ikibazo cy’ubukene. Ubu hari abahanzi biyemera ngo barakize, ngo bafite amafaranga bakirirwa baryamye hano mu mujyi kandi nta kintu bafite. Umushinga narawusubitse kuko nabuze ubushobozi.

IGIHE: Ko wumva se byapfuye, abafana bazakwizera gute?

Senderi: Icyo mvuga cyose kiba gifitiwe ibimenyetso, ubu mvuze ko nagiye muri Guma Guma gatatu kikurikiranya nabwo muravuga ngo ndabeshya, ikindi ni njye umaranye imyaka myinshi Salax Award muri Afrobeat.

IGIHE: Eeeh ubwo bisobanuye ko ari wowe muhanga kurusha abandi?

Senderi: Nonese igikombe bagiha umuswa? Ni njye uyoboye muri Afrobeat, ubu maze imyaka itatu mfite igikombe. Ibintu abantu bavuga ngo nsaza abantu ubwo baba bashingiye kuki? Nimvuga ngo ni njye muhanzi uririmba ahantu hose Umukuru w’Igihugu yagiye gusura abaturage, nabwo baravuga ngo ndabeshya; ni nde waririmbye mu gikombe cy’Isi nka Senderi?

IGIHE: Abakwibasira bavuga ko utuzuye bo wababwira iki?

Senderi: Ndi muzima, abamvuga ibyo byose ni abakeneye kunsebya. Ariko reka mbabwire, naje gusanga njyewe Senderi, umusaza Mpyisi na Perezida Mugabe twaragowe, usanga baduhimbira ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga, ariko ntabwo binca intege tu.

IGIHE: Ubundi wowe ufata ute Perezida Mugabe?

Senderi: Icyo navuga kuri Perezida Mugabe, ni inararibonye, uriya mugabo yahuye n’akaga, yaravunitse cyane gusa igihe cyari kigeze ngo aruhuke ahe n’abandi. Nahoze nsoma umugore we avuga ngo nubwo Mugabe yapfa umurambo wakwiyamamaza ugatsinda, ntabwo ari byo. Abayobozi dukeneye ni abafite imbaraga, wa wundi wavuga ati bibaye na ngombwa na hariya nasubirayo.

IGIHE: Ndumva ukurikirana politike cyane, muri iki gihe ni ikihe kibazo gihangayikishije Isi?

Senderi: Nkurikirana cyane inkuru za politike, ubu mu bibazo bihangayikishije Isi harimo umutwe wa Islamic State na ziriya ntambara bavuga ko zitutumba hagati ya Amerika n’u Burusiya. Ariko cyane cyane nkurikirana politike yacu, nkamenya gahunda ya Girinka n’ibindi.

IGIHE: Mu byo uvuga ukunda gutanga ingero ukoresheje amagambo ya Perezida Kagame, umufata ute?

Senderi: Perezida Kagame ni intwari ikiriho, ni intwari ya Afurika. Abantu benshi ku Isi bakeneye guhura na we ngo abigishe, ntajya aryama, akora ijoro n’amanywa, twagakwiye kumwigiraho byinshi.

IGIHE: Ni irihe somo riruta ayandi wize mu gisirikare?

Senderi: Imyaka namaze mu gisirikare byari ishuri, nigiyemo kwihangana, ikinyabupfura, guca bugufi no kugendera ku mahame natojwe n’Inkotanyi.

IGIHE: Ariko ngo ufite abana benshi, mu by’ukuri ni bangahe?

Senderi: Ntabwo wahagarika amagambo y’abantu, bamwe babivuga kugira ngo babone inkuru bandika. Abana banjye nzababazanira hano mubarebe, ni abana beza kandi ni umugisha.

IGIHE: Ubukwe bwawe bwahereye he cyangwa wabivuyemo?

Senderi: Ni ikibazo kingoye ariko ndagisubiza tu, abagore barahari ariko ubukene bwaranteye biranga. Nonese nazana umugore nkamushyira muri ghetto? Umukobwa w’abandi bamushyira muri ghetto se, oya nzabatungura, nzabitegura neza mbatungure. Reka uyu mwaka urangire nibura.

IGIHE: Wabuze aho urongorera kandi ufite inzu i Gikondo?

Senderi: Iriya nzu ntabwo ari iyanjye, ni inzu y’umuryango. Ntabwo wahagarika amagambo ya haduyi, iriya si iyanjye.

IGIHE: Ni ikihe kintu gitera ubwoba Senderi mu bibaho byose?

Senderi: Ikintu kintera ubwoba ni inshuti zanjye.

IGIHE: Mu bahanzi bose ku Isi, ni nde ukunda kurusha abandi?

Senderi: Ku Isi umuhanzi nakunze ni Lucky Dube, undi numva nakorana na we indirimbo ni Diamond kuko yaririmbye mu gikombe cya Afurika nanjye ndirimba mu gikombe cy’Isi. Ni umuhanzi uri ku rwego rwo hejuru, kugira ngo aririmbe mu gikombe cya Afurika ni uko ashoboye, nanjye kujya muri Mexique ni uko nari nshoboye.

IGIHE: Naho mu Rwanda ukunda uwuhe?

Senderi: Umuhanzi nkunda mu Rwanda, ni Meddy ari hanze, undi niyumvamo ni Theo Bosebabireba, undi ni Mibirizi abandi bose mbarusha Hit.

IGIHE: Ni ikihe gicurangisho uzi gukoresha?

Senderi: Nize gucuranga gitari, ngeze no kuri piano, ubu mbasha kwicurangira indirimbo zanjye zidafite amanota menshi. Ubu maze amezi atandatu niga piano, bizaza ndacyari kubyiga ngo mbimenye neza.

IGIHE: Muri uyu mwaka twitege iki rero?

Senderi: Nk’uyu mwaka nibwo nshaka gukora cyane kurusha indi myaka yose, ndashaka gukora nk’aho ari wo mwaka wa nyuma ngo mpfe.

IGIHE: Urakoze ku kiganiro tugiranye

Senderi: Namwe murakoze.

Senderi ubwo yari akiba iwabo mu cyaro i Nyarubuye, iyi myambaro ngo yari igezweho muri za 1995, yayiguze umushahara wa mbere yakuye mu gisirikare
Senderi ahamya ko amaze imyaka 25 akunzwe n'abaturage kurusha abandi bahanzi
Ngo amaze iminsi azenguruka mu bice by'icyaro acuranga
Senderi avuga ko aherutse gusoza urugendo rw'ibitaramo byabereye mu masoko 332

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .