00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyambarire ya Senderi yatumye ab’i Muhanga bamuryanira inzara

Yanditswe na

Umutoni Rosine

Kuya 26 October 2015 saa 10:36
Yasuwe :

Senderi International Hit uherutse kwiyita Tuff Hit, abatuye mu mujyi wa Muhanga batunguwe n’imyambarire ye bayinenga bavuga ko iciriritse.

Mu kunenga imyambarire ye umwe yagize ati “Asanzwe aza kuririmba i Muhanga, ariko ni ubwa mbere twamubona yambaye nabi kuriya, ibyo yambaye ntaho bitaniye n’ibyo abaturage b’inaha twambara.”

Kuwa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira Senderi yaririmbiye mu Mujyi wa Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’imiryango nyarwanda itegamiye kuri Leta ishyigikiye ibikorwa by’amajyambere y’ibanze CCOAIB, ku ruhare rw’umuturage mu mihigo.

Amagana y’abaturage, abayobozi mu nzego zitandukanye bari bateraniye muri sitade ya Muhanga. Senderi International Hit ukunzwe n’abatari bake yari umuhanzi w’imena mu bagombaga gususutsa abaturage gusa nyuma yo kuririmba bamuviriyeho inda imwe bavuga ko yaje yambaye mu buryo bugayitse kandi ari icyamamare.

Ipantaro n’ikweto bidasanzwe...

Uyu muhanzi yageze imbere y’abaturage yambaye inkweto zitukura ziciye bugufi cyane. Ku gice cy’imbere zari ziriho imbyiro n’ibizinga by’amabara atandukanye ku buryo byagaragaye ko zari zimaze igihe zidakozwa amazi.

Inkweto n'ipantaro bya Senderi byatumye abaturage bamwibazaho

Ipantaro nayo yari ifite umwihariko udasanzwe! Yari icyatsi cyijimye, ari ndende mu buryo bugaragara kuko hasi yari yayihinnye hanyuma ayikenyerera hejuru y’umukondo.

Kamuzinzi Daniel , ni umusore uvuga ko ari umufana wa Senderi ariko ngo na we ntiyashimishijwe na gato n’imyambarire y’umuhanzi akunda.

Yagize ati “Ndi umwe mu bafana ba senderi, ariko uyu munsi yambihirije , nari nziko ari buze yambaye ama style nk’uko yajyaga aza yambaye muri Guma Guma, none yaje yambaye pantufure zashizemo imbaraga , ipantaro nayo wabonaga ko rwose idakwiye muntu w’umusitari nka Senderi, yaje yambaye nabi.”

Uwiduhaye Agnes ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 , avuga ko ari ubwa mbere abonye Senderi ariko imyambarire ye yamuciye intege.

Yagize ati “Uyu muhanzi najyaga numva indirimbo ze kuri radiyo , nkumva ko ari umuntu w’umusirimu, wambara neza ariko ibintu yaje yambaye byari bisekeje, utazi ijwi rye ntiwakwemera ko ari Senderi w’icyamamare.”

Nubwo ariko batanyuzwe n’uko yaje yambaye , bamugaragarije ko bamwishimiye ndetse bamufasha no kubyina inyinshi mu ndirimbo yabaririmbiye.

Ku ruhande rwe ahamya ko uko yari yarimbye ndetse ngo ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bambara neza.

Ngo imyambarire bamubonanye si iy'abasitari
Ngo yaje yiyambariye nk'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .