00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intambara yari igiye kurota, Senderi ahanganye n’abamusenyeye

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 29 February 2016 saa 10:58
Yasuwe :

Ku bw’umujinya, Senderi International Hit yafashe bugwate imodoka n’abakozi basanaga umuhanda uca imbere y’urugo rwe i Gikonodo, avuga ko bamusenyeye ndetse bangiza nkana umutungo we.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Gashyantare 2016 i Gikondo mu Mudugudu wa Bwiza mu Kagari ka Rwampala habereye imvururu zaturutse ku bakozi ba sosiyete NPD-Cotraco bamennye amabuye mu busitani bw’urugo rwa Senderi Hit.

Senderi avuga ko bamusuzuguye bakamena amabuye mu busitani yakoze bumuhenze ndetse ngo bangije igipangu n’ibiti yateye imbere y’urugo rwe ari na wo muzi w’umujinya yagize.

Yabwiye abakozi b’iyi sosiyete ko bamuhemukiye, aho kumwihanganisha bamwe baramutuka, yashaririwe kurushaho ari nacyo cyamuteye gutambika amabuye n’ibiti mu muhanda ngo imodoka yabo itamuva mu nzara ubuyobozi butarahagera.

Ati “Imodoka yabo nayiteze amabuye, nayifashe bugwate ntabwo yancika batarasana ibyanjye bangije. Ni agasuzuguro gakomeye […] nababwiye ko bangije ibintu byanjye, igipangu bakimennyeho amabuye cyiyasamo kabiri, byose ntabwo babyitayeho ahubwo bantutse baranyandagaza.”

Ndayisenga Charles, Umuyobozi w’Umudugudu wa Bwiza urugo rwa Senderi ruherereyemo, yabwiye IGIHE ko umuturage we yasagarariwe ndetse ngo ari kumufasha gukiranuka n’abakozi b’iyi sosiyete nubwo bigoye.

Ati “Umuturage wanjye yarenganye, nabibonye ni bo bamusagarariye. Bamennye amabuye mu busitani bwe, hari ibyangiritse. Aho kumusaba imbabazi bamwe bamututse […] turi gushaka uko ikibazo cyakemuka.”

Senderi arashinja NPD Cotraco kumusenyera nkana

Senderi yavuze ko imodoka yatwaraga amabuye yo gusana umuhanda uca imbere y’urugo rwe yayifashe bugwate ndetse ngo ntayemerera ko igenda atarakiranuka n’ubuyobozi bwa sosiyete yamusenyeye.

Ati “Igipangu cyanjye bacyangije, ntabwo ibi byashoboka. Imodoka yabo ndayifite, ntabwo yancika. Bagomba kubanza gukemura ikibazo, nibitaba ibyo birakomera kurushaho.”

Iyi nzu yabereyeho izi mvururu, bimaze iminsi bihwihwiswa ko atari iya Senderi nyuma y’uko mu minsi ishize yayivuyemo akajya mu bukode.

Arerekana ibyangijwe n'amabuye bamennye ku rugo rwe. Hepfo hari ikamyo ya NPD, Senderi yayifashe bugwate
Ntiyumva ibyo bamukoreye

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .