00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’imyaka 25, Senderi agiye gusubira ku ntebe y’ishuri

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 15 October 2015 saa 11:25
Yasuwe :

Eric Nzaramba wihaye amazina y’ubuhanzi ya Senderi International Hit Harvard yanogeje umugambi wo gukomeza amashuri yacikirije mu 1990 bitewe ahanini n’ibizazane u Rwanda rwarimo icyo gihe.

Mu 1990 nibwo Senderi Tuff-Hit yashoje amashuri y’imyuga ya Serai mu bubaji n’ubwubatsi. Akirangiza mu myuga yagombaga guhita akomeza mu yisumbuye gusa ibibazo by’ihezwa rya bamwe mu burezi bimubuza amahirwe yo kwiga nk’abandi.

Senderi yahise yihangira imirimo ndetse atangira gushyira mu bikorwa ibyo yigishijwe mu myuga. Yabimazemo igihe gito ahita ajya mu bucuruzi bw’inzoga kugeza mu 1992 ubwo yafashe umwanzuro wo kujya ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Nyuma y’imyaka 25 ishize acumbitse amashuri, Senderi yanzuye ko agomba gusubira ku ntebe y’ishuri. Ngo icyamuteye imbaraga ni gahunda y’uburezi kuri bose.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu muhanzi usanzwe uzwiho gusetsa cyane no gukora udutendo dutuma akomeza kuba umwami w’udushya, ngo arashaka gusimbuka ayisumbuye agahita akomerezaho muri Kaminuza.

Yagize ati “Urumva nahagaritse amashuri kera, hashize nk’imyaka 25. Ntabwo nayahagaritse ku bw’ubuswa cyangwa kwanga ishuri, ni amateka yabiteye. Ubu mfite ububyutse n’ingufu ndumva nshaka guhita nkomereza muri Kaminuza.”

Kuri Senderi, si ngombwa ko abanza kwiga ayisumbuye ngo kuko imyaka amaze acikirije amashuri nayo yamubereye ‘ishuri rikomeye’.

Ati “Ibyo kwiga ayisumbuye si ngombwa kuko imyaka maze nticaye mu ishuri nayigiyemo byinshi birenze ibyo bigisha muri secondaire.”

Senderi Hit ngo arifuza kwandikira Kaminuza y’u Rwanda asaba ko bamwemerera akiga mu ishami rya Huye.

Ati “Ngiye kwandikira ubuyobozi bwa Kaminuza nsaba ko banyemerera ngakomeza amasomo, ndifuza kwiga i Butare kuko hariya ndahemera.”

Senderi yafashe umwanzuro wo gusubira ku ntebe y’ishuri

Yongeraho ati “Ntabwo banyima ishuri, ubwo babyanze ya gahunda y’uburezi kuri bose ntiyaba ikurikizwa. Ubu ndangije icyiciro cya kabiri mu Cyongereza n’Igiswahili muri GSL ku Muhima, ntabwo bansaba gusubira muri secondaire, bazankoreshe ikizamini bashaka nintsindwa banyime ishuri.”

Senderi yafashe umwanzuro wo gusubira ku ntebe y'ishuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .