00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senderi agiye gukambika ku cyicaro cya sosiyete yamusenyeye

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 17 March 2016 saa 10:06
Yasuwe :

Ku bw’umujinya no kunanirwa kwihangana, Senderi International Hit agiye gusasa ku cyicaro cya sosiyete bafitanye amakimbirane kuva muri Gashyantare 2016.

Mu minsi ishize havuzwe kenshi ikibazo cya Senderi Hit washyamiranye n’abakozi basanaga umuhanda uca imbere y’urugo rwe i Gikonodo, avuga ko bamusenyeye ndetse bangiza nkana umutungo we.

Urugo rwa Senderi ruherereye i Gikondo mu Mudugudu wa Bwiza mu Kagari ka Rwampala. Ku muhanda uca imbere yo kwa Senderi hamaze iminsi habera imvururu zaturutse ku bakozi ba sosiyete NPD-Cotraco bamennye amabuye mu busitani bw’urugo rwa Senderi Hit.

Senderi avuga ko ibyangijwe bifite agaciro karenga miliyoni eshatu. Ngo yishyuje ibyangijwe, ubuyobozi bwa Cotraco bumubera ibamba.

Ati « Narabandikiye, nagiye aho bakorera kenshi gashoboka ariko banga kunyishyura. Ibyo bangije sinabiheba gutyo gusa […] Umujyi wa Kigali urabizi, inzego z’ibanze narazimenyesheje, ntacyo ntakoze. »

Yafashe umwanzuro wo gusaba inzego zishinzwe umutekano impapuro zimwemerera kujya gukambika mu irembo ry’icyicaro cya Cotraco ku Kicukiro kugeza igihe bazumvira agahinda ke bakamwishyura.

Senderi avuga ko abakozi ba Cotraco bamusenyeye nkana

Ati « Ngiye gufata matela n’udukoresho duke njye gusasayo, ndatwara imbabura nzajya ntekera ku irembo binjiriramo kugeza igihe bazanyishyurira. »

Mu gusobanura ibyangijwe, Senderi avuga ko harimo ibiti bibiri by’imikindo, ubusitani bwari buhinze kuri meterokare 20, ibiti by’imbuto ndetse ngo n’igipangu cye cyajemo ibisate kubera amabuye bamenyeho.

Ati « Byose ni ibintu byampenze, ongeraho noneho umukozi wuhiraga ibyo biti, kumenamo ifumbire […] Ntabwo byakunda, ndajya gusasayo. »

Yavuze ko yashatse umugenagaciro ukorana na Banki y’Igihugu ngo amufashe kubarura byemewe umutungo we wangijwe amenye umubare nyawo w’amafaranga yishyuza.

Ngo agiye gukambika ku cyicaro cy'iyi sosiyete kugeza igihe bazamwishyurira miliyoni zisaga eshatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .