00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senderi agiye gukora urugendo rw’ibitaramo mu Mirenge 416

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 24 November 2015 saa 12:34
Yasuwe :

Senderi International Hit yiteguye gutangira urugendo rw’ibitaramo bizanyura mu Mirenge y’u Rwanda amurika indirimbo nshya yise ‘Tuzarinda Igihugu’ no gukangurira Abanyarwanda kurushaho gukunda igihugu.

Senderi yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo nshya yise ‘Tuzarinda Igihugu’ yayikoze agamije kwigisha Abanyarwanda kugira umutima wo kurinda ibimaze kugerwaho no kurushaho gusenyera umugozi umwe barushaho kwiyubaka.

Uyu muhanzi kandi, ngo agamije kwereka abiyita ko abakeba be ko hari itandukaniro rinini hagati ye na bo, byose akazabigaragariza mu bitaramo azajya akorera hirya no hino mu Mirenge y’u Rwanda.

Atii “Iyi ndirimbo nshya nikuramo codes z’abashidikanya ku muziki wanjye n’abiyita ko duhanganye. Nyituye abasirikare, Polisi y’igihugu, abamotari, abanyonzi, Dasso n’inkeragutabara.”

Arongera ati “Ndabasaba abafana banjye ko mbere y’uko bajya ku meza kurya bajya babanza kuyumva .Iyi ndirimbo niteguye kuyiririmba mu bitaramo nzakorera mu Mirenge yose y’u Rwanda.”

Ubutumwa bw’ingenzi bukubiye muri iyi ndirimbo, ngo uyu muhanzi aba yibutsa Abanyarwanda kwirinda kuzasubira mu bihe by’icuraburindi banyuzemo mu myaka yatambutse ndetse bagashyira imbere kunguka ubumenyi.

Ati “Abanyarwanda mucyo dushyize imbere kwiga cyane nubwo n’Isi yatwigishije.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .