00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senderi agiye kumurika album mu buryo butunguranye

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 27 November 2015 saa 03:49
Yasuwe :

Senderi International Hit yatangaje ko agiye kumurika album ya Gatatu habura amasaha make ngo igitaramo kibe.

Kumurika album ni umushinga wigwa neza ndetse ugategurwa by’igihe kirekire ku buryo n’abafana baba barabimenyeshejwe kugira ngo bazashyigikire umuhanzi wabo. Kuri Senderi yabigize umwihariko atangaza ko agiye gukora igitaramo cyo kumurika album habura amasaha make ngo gitangire.

Yagize ati “Igitaramo cyo gushyira album yanjye hanze ngifite ejo [kuwa Gatandatu], ndashaka kureba niba koko abafana banjye bashobora kwigomwa umwanya wabo bakaza kunshyigikira mbatunguye”.

Bitandukanye no mu myaka yatambutse, kuri iyi nshuro ngo ntazagaburira abafana mu gitaramo cyo gushyira ku mugaragaro album ye ya Gatatu yise ‘Tekana’ kubera ikibazo cy’ubukene yahuye na cyo.

Senderi yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’ubukene cyatumye atabasha gusohoza imigambi ye nk’uko yari ipanzwe, gusa ngo azakora uko ashoboye abafana 200 ba mbere bazinjira bakazabona icyo kunywa ku buntu.

Yagize ati, “Nubwo ntazagaburira abafana banjye nk’uko bari bamaze kubimenyera, nzabaha ibyo kunywa kandi ndabasaba ko bazaza kunshyigikira.”

Kuba agiye gukora igitaramo cyo kumurika album ataracyamamaje ngo ni uko ashaka kugaragariza Abanyarwanda ko yamamaye ndetse ko akunzwe by’igihe kirambye.

Ati “Ndashaka kwerekana ko ari njye muhanzi ukunzwe, ndashaka ko abantu bemera ko ari njye muhanzi ufite abafana b’inkoramutima nshobora gutungura igihe cyose bakaba baza kunshyigikira”.

Album ya mbere ya Senderi yayise ‘Nsomyaho’ yayimurikiye mu Karere ka Ngoma aho yagaburiye abafana be imineke, iya Kabiri yayise ‘Turi mu muvuduko’ yayishyize hanze mu gitaramo cyabereye i Musanze icyo gihe yagaburiye abafana ibiryo byiganjemo ibirayi ndetse atanga matela n’amagare abiri.

Album ya Gatatu yayise ‘Tekana’, igitaramo cyo kuyishyira ahagaragara kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2015 i Nyamirambo mu kabari kamwitiriwe ka ‘Senderi Night’ aho kwinjira bizaba ari amafaranga 1000.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .