00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senderi arasaba ko amateka ya Jenoside ashyirwa mu nyandiko

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 13 April 2016 saa 09:36
Yasuwe :

Senderi Hit uzwiho guhanga indirimbo z’isanamitima ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yasabye inzego bireba gukora inyandiko ikomatanya amateka ya Jenoside n’intwari zayihagaritse bikanashyirwamo ingufu mu kwigishwa mu mashuri.

Yavuze ko abibonamo ikibazo kugeza ubu kuba amateka ya Jenoside avugirwa mu biganiro n’ubuhamya butangwa n’ababonye ubu bwicanyi. Asanga byaba byiza u Rwanda rubiteguye bikabikwa mu nyandiko zidasaza nk’uko byakozwe ku zindi Jenoside zabaye ku Isi.

Izi nyandiko z’amateka ngo zajya zishingirwaho mu kwigisha uko Jenoside yateguwe ndetse bikorohereza umuntu wakwifuza kubisobanukirwa.

Ati “Bikwiye gushyirwamo ingufu cyane cyane mu kubyigisha mu mashuri, bagasobanurira abato uko Jenoside yateguwe aho urwo rwango rwavuye ndetse abana bakazamenya n’amateka y’intwari zacu zayihagaritse.”

Senderi abibonamo umumaro ukomeye ku gihugu amateka ya Jenoside nashyirwa mu buryo bw’inyandiko zinagaragaza ingaruka zishaririye ubu bwicanyi ndengakamere bwasigiye u Rwanda.

Jenoside yabaye ari ingimbi, avuga ko mu maso ye hagaruka amashusho atazasibanagana y’uburyo Abatutsi bicwaga urw’agashinyaguro aho avuka i Nyarubuye.

Ati “Jenoside iba njye narayiboneye n’amaso, icyo gihe nari mfite imyaka 16, nari nkirangiza amashuri abanza. Nabonaga Isi yarangiye kuko nk’aho nari ntuye iwacu i Nyarubuye nabonaga ari imperuka, abantu barishwe biteye ubwoba.”

Mu gushaka umuti w’icyahagarika ubwicanyi, Senderi yinjiye mu Nkotanyi gusa ngo yasembuwe n’uburyo ingabo zari iza Habyarimana zakoreraga imyitozo mu ishyamba ry’Akagera zikanatoza Interahamwe ‘kwica Abatutsi zitababariye’

Ati “ Icyo gihe ariko hari ikintu cyanteye urujijo, nabonaga abasore baturutse za Kigali, i Butare na Rwamagana bakarara nk’iwacu ejo nkababura. Nabazaga mu rugo uko byagenze bakansobanurira ko bagiye mu Nkotanyi, byageze igihe nanjye njya muri izo Nkotanyi ngo duhangane n’abasirikare ba Habyarimana bitorezaga mu Kagera, kandi nibo bakoraga urugomo iwacu.”

Nyuma y’imyaka 22 Senderi amaze aririmba ku Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ngo asanga hari benshi mu barokotse yafashije kongera kwiyubaka no kwiremamo icyizere cyo kubaho neza ahanini biturutse ku butumwa yakira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .