00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senderi Hit agiye gufungura butiki mu Kinigi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 4 November 2015 saa 10:57
Yasuwe :

Senderi International Hit yanogeje umugambi ndakuka wo gushinga butiki [boutique] mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye aniyegereza abafana.

Uyu muhanzi w’umunyadushya asigaye yarihaye andi mazina nka 3D, Harvard, Tuff Hit, Chris Brown w’i Kigali, Mayweather n’andi menshi.

Muri gahunda ihamye afite mu gihe cya vuba, ni ugutangiza imishinga mito y’ubucuruzi imubyarira inyungu ariko ahanini akaba ashishikajwe no guteza imbere abafana be bari mu bice by’icyaro.

Senderi yabwiye IGIHE ko yahisemo kujya gucururiza mu Kinigi nyuma yo gusanga aka gace gahishemo ubukungu bukomeye ndetse by’umwihariko akaba ahafite abafana benshi ashaka gutoza gukora ubuhinzi bugamije ubucuruzi [agri-business].

Yagize ati “Ntabwo ari mu Kinigi nzaba nshinze butiki bwa mbere, hari n’ahandi mu gihugu mfite imishinga imeze gutyo. Icyo ngamije ni ugushaka uburyo nakora ibikorwa bibyarira inyungu umufana wanjye uri mu cyaro ndetse nkabigisha bike nzi ku buryo umuhinzi yabibyaza umusaruro ufatika binyuze mu bucuruzi.”

Mu Kinigi, Senderi ngo azacuruza ibirayi ndetse ngo arateganya gushaka abahanga muri siyansi bakamufasha kwiga uburyo ibirayi bihingwa muri aka gace k’ibirunga byajya bitunganywa bikaba byanakorwamo imigati.

Ati “Byose birashoboka, nkeka nibamfasha kubikora neza ibirayi twabibyaza inyungu ikomeye […] natekereje ko iduka rimaze kumenyekana cyane, ibyo birayi twajya tubikoramo imigati ndetse uwo musaruro ukabyarira inyungu abaturage ntibongere guhinga babigemura mu zindi Ntara.”

Iyi butiki nitangira gukora, Senderi ngo azayiha abafana be muri aka gace aba ari bo bayicunga mu rwego rwo gufasha Igihugu kugabanya ubushomeri.

Senderi yiyemeje gushing butiki mu Kinigi nyuma y’iminsi mike atangiye umushinga wo kubaka mu Karere ka Gicumbi ari naho ateganya gutura n’urugo rwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .