00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senderi Hit yifuza Knowless mu bazahatanira Miss Rwanda 2016

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 7 December 2015 saa 02:55
Yasuwe :

Umuhanzi w’umunyadushya Senderi International Hit ngo azishimira bikomeye kubona Butera Knowless mu bakobwa bazahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016.

Senderi usigaye yarahawe akabyiniriro ka ‘Magufuli’ yemeza ashize amanga ko Butera Knowless aramutse ahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda nta mukobwa mu rungano rwe wamuhiga uburanga.

Uyu muhanzi uherutse kumurika album ya Gatatu yafashe umwanzuro wo gushaka Knowless ngo amugezeho iki cyifuzo ndetse ngo azamwamamaza kugeza atwaye ikamba.

Senderi ahamya ko nta mukobwa uhiga Knowless bita ‘Kabebe’ ubwiza bityo akaba atiyumvisha impamvu yamubuza guhatanira ikamba rya Miss Rwanda.

Ati “Knowless ni mwiza, usibye nanjye ubivuze, mpamya ko u Rwanda rwose rwemeza ko uriya mwana ari mwiza. Umukobwa wumva bahatana akamurusha ubwiza azigaragaze tumurebe, kwanza uwo ntawe ubaho.”

“Ubu ndi kumushakisha ngo mpure na we hanyuma mugezeho icyifuzo cyanjye. Azabyemera , ntabwo yabyanga.”

Guhitamo Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2016 biteganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha ahazabanza gukorwa amajonjora mu Ntara z’Igihugu.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Senderi afatanyije na Safi Madiba basohoye indirimbo bise “Ikoti”. Uyu muhanzi avuga ko yahisemo kuyitura Knowless afata nk’umukobwa uhagarariye Abanyarwandakazi bo mu kigero cye bakora umuziki.

Ati “Indirimbo nakoranye na Safi nabanje kuyitura Knowless, yumve amagambo twaririmbyemo ayahe agaciro.”

Senderi asanga Knowless yiyamamaje yahita aba Miss Rwanda 2016

Abajijwe impamvu indirimbo yakoranye na Safi yahisemo kuyitura Knowless, Senderi yavuze ko ‘byose bibaho bifite impamvu’ bityo ngo n’uwo yayituye afite uko yabyakiriye kandi mu buryo bwiza.

Senderi yanashishikarije Abanyarwanda gushyigikira Knowless mu bihembo ahataniye bya Kora Awards 2016 kugira ngo bwa mbere Umunyarwandakazi azabashe kwegukana iki gikombe.

Yagize ati “Uyu muziki dukora biba byiza iyo dushyigikiranye, Knowless nk’umukobwa ukiri muto mu bari guhatanira biriya bihembo mpuzamahanga, njye muri inyuma ubwanjye nkanasaba abafana banjye bose kumutora. Byose birashoboka yatsinda.”

Knowles sari mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugore witwaye neza kurusha abandi mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba (Best Female- East Africa). Ahatanye na Juliana(Uganda), Vanessa Mdee(Tanzania), Victoria Kimani(Kenya), Irene Ntale(Uganda) ndetse na Avril Nyambura(Kenya).

Senderi aherutse kumurika album ya Gatatu yise 'Tekana'

Ikoti by Senderi Hit ft Safi Madiba


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .