00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senderi Hit yiyongereye mu bahanzi baririmba muri CHAN

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 27 January 2016 saa 08:00
Yasuwe :

Senderi International Hit uririmba mu njyana ya Afrobeat yiyongereye mu itsinda ry’abahanzi basusurutsa abitabira imikino y’irushanwa mpuzamahanga rizahuza amakipe y’abakina muri shampiyona z’iwabo (CHAN).

Mu byumweru bitatu imikino ya CHAN igiye kumara ibera ku butaka bw’u Rwanda, hateguwe ibikorwa by’imyidagaduro bifasha abazayitabira kurushaho kumenya iki gihugu no gusogongera ibyiza gifite.

Bralirwa mu bufatanye bwayo n’abategura irushanwa, yateguye ibikorwa byo gushimisha abakunzi ba ruhago ibinyujije mu kinyobwa cya Turbo.

Mu bitaramo bizajya bibera ku bibuga bikinirwaho CHAN , Bralirwa izajya yifashisha Senderi Hit ndetse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama 2016 yaririmbiye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ahari ikivunge cy’abafana barebye Tunisia inyagira Niger ibitego bitanu ku busa.

Senderi avuga ko kuba Bralirwa yamutoranyije mu bahanzi bose, ari ikimenyetso cy’uko ari we ukunzwe kurusha abandi. Yongeye kubwira bagenzi be bavuga ko bakunzwe kumurusha muri Afrobeat gucisha make bakareka ibikorwa bikivugira.

Ati “Ni ukumenya icyo umufana w’umuziki ashaka n’icyo cyatumye Bralirwa intoranya kuririmba mu bikorwa byayo bigamije gushimisha abiyumva mu binyobwa yenga, cyane cyane Turbo.”

Ahabera ibitaramo bya Bralirwa ku mikino ya CHAN, abanywa Turbo baba bashyizwe igorora aho ugura icupa rimwe bakaguha irya kabiri ry’ubuntu ndetse hari n’abegukana ibihembo mu buryo butandukanye.

Senderi Hit ngo anyotewe no gusubira muri PGGSS abifashijwemo n’ibikorwa yakoze.

Ati “Kuva mvuye muri Guma Guma nakoze ibikorwa byinshi binyemerera gusubiramo. Nakoze amashusho ya ‘Tekana’, ‘Bazayomba’, ‘Iyo twicaranye’, ‘Tuzarinda igihugu’, ‘Ikoti ft Safi’, ‘Icyuki’.”

Senderi uherutse kumurika album ya Gatatu, avuga ko nasubira muri PGGSS azabona ubushobozi bwo gusura indi mirenge y’u Rwanda yiyongera kuri 36 yakoreye ibitaramo mu minsi yashize .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .