I Nyarubuye ni mu Karere Kirehe mu yahoze ari Komine Rusumo, ubu ni mu Ntara y’Uburasirazuba. Muri aka gace hiciwe Abatutsi ibihumbi bitabarika, gusa imibiri yabashije kuboneka kugeza ubu ni ibihumbi 70 ari nayo yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rushya rwa Nyarubuye kuwa Gatandatu tariki ya 2 Nyakanga 2016.
Umuhango wo kwimura no gushyingura mu cyubahiro imibiri ibihumbi 70 y’abiciwe kuri Kiliziya ya Nyarubuye, witabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Domitille, ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, abahagarariye inzego z’umutekano n’abandi.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Domitille wari umushyitsi mukuru yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabereye i Nyarubuye ari kimwe mu bimenyetso byerekana ‘ubukana n’ubugome ndengakamere ubu bwicanyi bwateguranywe’. Yashishikarije abitabiriye uyu muhango kwirinda ikintu cyose cyazatuma ibyabaye byongera.
Umuryango wa Eric Senderi uri mu bashyinguwe mu cyubahiro muri uru rwibutso rushya. Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubaherekeza no kubashyingura muri uru rwibutso yumva yaruhutse ku mutima.
Ati “Aho nabashyinguye nzajya mbasura igihe cyose, ruriya rwibutso rurisanzuye ku buryo imiryango yacu n’abavandimwe biciwe muri kariya gace buri wese yashyinguye abe ahantu hagaragara kandi ubona ko ari heza. Ubuyobozi bwarwubatse bwakoze akazi gakomeye.”
Yashimiye bikomeye abahanzi bagenzi be bamuherekeje muri uyu muhango barimo umuririmbyi Nyiranyamibwa, Munyanshoza Dieudonne n’undi witwa Bonhomme.
Ati “By’umwihariko ndashimira abahanzi bagenzi banjye bamperekeje, Nyiranyamibwa, Mibirizi na Bonhomme. Ntibari byoroshye na gato mu gihe twimuraga imibiri irenga ibihumbi 70 byasabye ubufatanye bwa buri wese no kwitanga kugirango ikigikorwa kigende neza.”
Senderi kandi yavuze ko yakozwe ku mutima n’umusore wari inshuti ye kuva mu bwana witwa Rwabizankwaya [bitaga Ntwarane], uyu yari umuhanga mu muziki ndetse ngo baserukiye Komine Rusumo mbere gato y’uko Jenoside iba.
Ati “Uretse umuryango w’iwabo wa papa n’iwabo wa mama urimo abiciwe kuri Kiliziya ya Nyarubuye twashyinguye uwitwaga Rwabizankwaya wari umuhanga mu buryo bukomeye mu kuririmba no kubyina, njye na we mbere ya Jenoside twiga mu mashuri abanza twigeze gusohokera Komine Rusumo mu kuririmba ku rwego rw’igihugu tunaza imbere.”
TANGA IGITEKEREZO