00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senderi yasohoye amashusho afata nk’ikimenyetso kizamurenganura ku mperuka

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 24 September 2015 saa 03:17
Yasuwe :

Senderi International Hit usigaye warihaye andi mazina nka 3D, Harvard, Tuff Hit, Chris Brown w’i Kigali, Mayweather n’ayandi ,arahamya ko amashusho y’indirimbo ‘Tekana’ ari ikimenyetso kizashinja abamurenganyirije mu muziki ku munsi Isi izarangiriraho.

Ngo ni we muhanzi rukumbi mu bakora umuziki mu Rwanda usohoye indirimbo yemeza ko izamuhesha ibikombe akongera agakubita inshuro abo ahanganye na bo bose.

Senderi washyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Tekana’, ngo ayitegerejemo ibihembo bikomeye mu Rwanda, natabibona azategereza umunsi w’imperuka Nyagasani amurenganure.

Yagize ati “Iki ni ikimenyetso kizashinja abazaba barandenganyije bose ku Isi, iyi ni video umuntu wese yabonamo ubuhanga ndetse ngufu zakoreshejwe buri wese arazibona.”

Yongeraho ati “Ibihembo byose bitangwa mu Rwanda, haba za Salax, Ijoro ry’Urukundo, 10 Zikunzwe, Guma Guma n’ibindi byose bizavuka, niteguye kubitwara.Nibatampemba ntacyo njyewe nk’umuntu nabakoraho ariko Nyagasani azabibabaza ku munsi abakijijwe bazajya mu ijuru, abagomeye Imana nabo bakajya aho bagenewe. Mfite ikimenyetso kizabashinja”

Ngo ni we muhanzi wambara neza muri video kurusha abandi mu Rwanda

Aho bigeze, ngo ntagishaka kumva umuntu umugereranya n’undi muhanzi mu bakora umuziki mu Rwanda , ngo kuko no ‘mu ijuru buri wese azabazwa ibye’.

Ati “Buri wese ashobora ku giti cye ariko njyewe nzi neza ko ndi imbere. Ubihakana azane ibikorwa bye twereke Abanyarwanda nk’uko no mu ijuru buri wese azabazwa ibyo yakoreye ku Isi”

Amashusho ya ‘Tekana’ aje nyuma y’izindi ndirimbo Senderi yasohoye mu mezi yashize harimo Bugacya, Icyumvirizo, Umuvuduko n’izindi.

Ngo ni we ukoresha abakobwa beza mu ndirimbo kurusha abandi bahanzi
Ati 'Ntawe ufite abakobwa beza nk'abo nshyira mu ndirimbo'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .