00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senderi yibukije abo muri Diaspora impamvu yo gutora ‘Yego’

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 17 December 2015 saa 08:34
Yasuwe :

Umuhanzi Eric Senderi wiyongereyeho International Hit, yakanguriye Abanyarwanda bose baba mu mahanga ko bakwiye gutora ‘Yego’ mu itora rya Referendumu.

Uyu muhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Twaribohoye’, yavuze ko Umunyarwanda uzatora ‘Yego’ azaba atanze ikimenyetso gishimangira ko ashyigikiye iterambere ry’u Rwanda n’impinduka nziza zimaze kugerwaho mu gihugu.

Yagize ati “Abanyarwanda bari mu gihugu bo ndahamya ko basobanukiwe neza ibyo mvuga, kudatora ‘Yego’ ni uguhakana ibyiza twagejejweho. Buri munsi dutozwa impinduka guharanira impinduka ziganisha u Rwanda heza”

Senderi ukunze gukora umuziki urimo indirimbo zibanda kuri gahunda za Leta, yavuze ko gutora umushinga w’Itegeko Nshinga rivuruye ari ugutiza ingufu u Rwanda mu kurushaho kuruganisha mu byiza.

Ati “Niyo mpamvu nanjye mbibutsa ko gushyigikira impinduka nshya ziri mu Itegeko Nshinga ari ingenzi. Twaba tugana he tudashyigikiye ingingo zituganisha ku byiza?”

Yongeraho ati “Nk’abari mu mahanga ndabibutsa gutora Yego ari ukwemeza ko muzirikana ahantu habi u Rwanda rwavuye, ko abana b’u Rwanda bose biga, mituweli yarabikemuye ntawe ukirwarira mu rugo, umutekano wo ntushidikanywaho kuko no mu mahanga ingabo zacu ziritabazwa mu kugarura amahoro.”

Senderi yabasabye ko ‘bose nk’abitsamuye’ batora ‘Yego’ hanyuma bakazafata umwanya bakaza mu Rwanda kureba niba koko ibivugwa ko byagezweho ari impamo.

Ati “Nyuma yo gutora ntibazagume hanze, bazaze birebere iterambere riri mu Rwanda. Imvugo niyo ngiro, nta kivugwa ko cyagezweho kidahari. Mu myaka mike ishize, hafi abatuye igihugu bose batunze telefone, ni byinshi.”

“Twebwe mu Rwanda dushyize imbere kurinda ibyagezweho no gukomeza gukora cyane. Na Diaspora idufashe dukomeze twiyubakire igihugu.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .