00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senderi yihaye intego yo gutanga icya cumi buri mwaka mu kwibuka abazize Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 April 2017 saa 12:42
Yasuwe :

Umuririmbyi Senderi International Hit yihaye gahunda ntakuka yo gufasha leta mu bikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu muziki nta nyungu y’amafaranga asabye nk’umusanzu wa buri mwaka yiyemeje gutanga.

Senderi Hit ari mu bahanzi bafite indirimbo zitabarika zikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka abazize Jenoside, izamagana abahembera amacakubiri ndetse yaririmbye kenshi izibanda ku gukomeza gufasha abarokotse ubu bwicanyi kwiyumvamo imbaraga n’icyizere cyo kubaho neza.

Yabwiye IGIHE ko yihaye intego yo gusohora indirimbo uko umwaka utashye aririmba ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo yakozwemo mu bice bitandukanye by’igihugu nk’umusanzu ku gihugu mu gusigasira amateka y’ibyabaye.

Yagize ati “Nk’umuhanzi nanjye niyemeje gutanga icya cumi binyuze mu muziki, mu bushobozi bwanjye nzakomeza kuririmba ubutumwa bukomeza bagenzi banjye barokotse no gukomeza kuvuga uko Abatutsi bishwe mu bice bitandukanye, ntabwo ndobanura uturere, ndirimbo uko Jenoside yakozwe mu turere twose ntabanje kwishyuza amafaranga runaka […] Ni umusanzu niyemeje gutanga, nabona amafaranga cyangwa sinyabone.”

Senderi aherutse gusohora indirimbo yitwa ‘Turiho’, iyi yayihuriyemo n’abarokokeye kuri Paruwasi ya Nyarubuye bagaragaza ubugome bwihariye ubu bwicanyi bwakoranywe muri aka gace.

I Nyarubuye ni mu Karere Kirehe mu yahoze ari Komine Rusumo, ubu ni mu Ntara y’Uburasirazuba. Muri aka gace hiciwe Abatutsi ibihumbi bitabarika, gusa imibiri yabashije kuboneka kugeza ubu ni ibihumbi birenga 58 ishyinguye mu cyubahiro mu Rwibutso rushya rwa Nyarubuye.

Abiganjemo urubyiruko n’abakiri bato barokokeye i Nyarubuye ariko batuye mu Mujyi wa Kigali, bakoze iyo ndirimbo mu majwi n’amashusho bise ‘Turiho’. Muri iyi ndirimbo buri mwana agerageza kuririmba ibyamubayeho ndetse n’ibyo yiboneye n’amaso.

Mu cyiciro cy’abari ibitambambuga ubwo Jenoside yabaga, baririmba ibyo babwiwe na bakuru babo berekana ko muri aka gace habereye ubwicanyi bwakoranywe ubugome burenze ukwemera.

I Nyarubuye habereye Jenoside yakoranywe ubugome buhanitse, Abatutsi bariwe imitima, impinja zarasekuwe, abagore bishwe urubozo mu buryo butandukanye, hari interahamwe zaryaga abantu izindi zigatekesha amaraso y’Abatutsi ibiryo nk’uko abarokokeye muri aka gace babitangamo ubuhamya.

Senderi kandi yasohoye indi ndirimbo nshya ivuga ku mateka ya Jenoside yabereye i Murambi[ahahoze hitwa i Gikongoro], yaririmbye uburyo Abatutsi batangiye kwica urubozo mu 1959, uko bamwe bajugunywaga mu mugezi wa Rukarara naho abandi bakajyanwa i Bugesera kugira ngo bazishwe n’isazi ya Tsetse.

Muri iyi ndirimbo anagaruka ku ruhare rw’Abafaransa bafashaga interahamwe ku manywa y’ihanga bakirara mu Batutsi bakabica n’uburyo bagiye bashinyagurira imibiri y’abishwe.

Murambi komera Turiho, indirimbo nshya ya Senderi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .