00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senderi yiteguye kujya i Paris kumurika album y’indirimbo z’Igifaransa

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 15 June 2016 saa 09:57
Yasuwe :

Senderi Hit ugishimangira ko ayoboye abaririmbyi ba Afrobeat mu Rwanda, yiteguye urugendo azakorera mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa aho azamurikira album ya Gatanu igizwe n’indirimbo z’Igifaransa gusa.

Nubwo atari umuhanga mu ndimi z’amahanga, Senderi yavuze ko amaze igihe atyaza ubwenge mu kuvuga no kwandika Igifaransa n’Igiswahili mu gihe ategura album ebyiri nshya yitegura gushyira hanze zizaba zigizwe n’indirimbo zo muri izi ndimi.

Ati “Gushaka ni ugushobora, ndabizi abantu barabyumva banseke, abantu nib a nta munoza. Nibanseka birampa imbaraga […] Maze iminsi nihugura mu ndimi, nahereye kera niga Icyongereza, cyo mfitemo ubumenyi bugereranyije, ubu nafashe Igifaransa kugira ngo ntegure album yanjye neza.”

Yongeyeho ati “Album yanjye ya Gatanu ikurikira indi nshyashya y’Igiswahili maze igihe nkora ncecetse. Nzayimurikira mu gitaramo gikomeye nshaka ko kizabera i Paris, nayise ‘Je Suis Là!’, ndashaka kwerekana ko ndi International Hit.”

Senderi Hit ngo yiteguye gufata indege akajya gukorera igitaramo i Paris

Senderi Hit yabwiye IGIHE ko album azamurikira i Paris izaba igizwe n’indirimbo eshanu z’Igifaransa. Yavuze ko ateganya gukorera ibitaramo bitandukanye hanze y’u Rwanda nyuma yo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora uteganyijwe muri Nyakanga 2016.

Mu bihugu ateganya kujya gukoreramo ibitaramo, harimo Tanzania, Kenya ndetse n’u Bufaransa. Muri Afurika y’Uburasirazuba ngo azashakisha uko akorerayo ibitaramo amenyekanisha album ya Kane y’Igiswahili yise “Mapenzi Ni Somo”, izaba igizwe n’indirimbo zirindwi.

Senderi afite umushinga mushya wa album y'indirimbo z'Igiswahili yise "Mapenzi Ni Somo"

Ntiyatangaje itariki ihamye azakorera igitaramo cyo mu Bufaransa, gusa yahamije ko bizakorwa bitarenze umwaka wa 2016.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .