00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwijima, album nshya Senderi yabumbiyeho indirimbo zo kwibuka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 May 2017 saa 12:37
Yasuwe :

Umuririmbyi Senderi International Hit aritegura gushyira hanze album yabumbiyeho indirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, azayisohora mu ntangiriro z’umwaka wa 2018.

Senderi yatangiye kuririmba mbere gato ya 1994, umuziki we wiganjemo indirimbo zivuga kuri politiki y’iterambere ry’igihugu, isuku, kwirinda ibyorezo nka Sida na Malariya, ubukungu, urukundo, umutekano n’ibindi.

Uyu muhanzi yibanda cyane ku ndirimbo zihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, amaze gukora izitabarika zikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka abazize Jenoside, izamagana abahembera amacakubiri ndetse yaririmbye kenshi izibanda ku gukomeza gufasha abarokotse ubu bwicanyi kwiyumvamo imbaraga n’icyizere cyo kubaho neza.

Senderi Hit yabwiye IGIHE ko ageze kure umushinga wo gukora album izaba ibumbiyeho indirimbo amaze iminsi yandika zikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no guha icyubahiro abarenga miliyoni bayitikiriyemo.

Yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Amarira’, ubu yasohoye indi yitwa ‘Umwijima’ ari nayo yitiriye album ashaka kuzashyira hanze mu mu mwaka wa 2018. Yavuze ko yahisemo gusohora izi ndirimbo mbere y’uko icyunamo cy’umwaka utaha kigera mu rwego rwo kubanza kuzumvisha Abanyarwanda ngo igihe kizagere bazizi.

Yagize ati “Ni gahunda nihaye kugira ngo abumva ubutumwa ndirimba bizabafashe, nifuza ko izi ndirimbo zanjye zazagera mu mwaka wa 2018 zizwi nkazaziririmba mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi Abanyarwanda bazizi, nibwo ubutumwa bwazumvikana neza.”

Senderi Hit aritegura kumurika album ibumbiyeho indirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Senderi yongeyeho ko indirimbo ye ‘Umwijima’ ariyo yitiriye album ibumbiye hamwe indirimbo umunani zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “Iyi ndirimbo ni iya kabiri nshyize hanze mu zigize album nzasohora mu mwaka utaha, ni indirimbo irimo ubutumwa bukomeye. Ndirimba uburyo nyine uwo mwaka wa 1994 wari umwijima w’icuraburindi ariko Inkotanyi zaje kuza zihagarika Jenoside zinazana urumuri igihugu cyongera kuba nyabagendwa none ubu cyariyubatse.”

Muri iyi ndirimbo ‘Umwijima’ Senderi yitiriye album aririmba yibanda cyane ku kumvikanisha uko byari byifashe mu 1994 ubwo Abatutsi bicwaga umusubirizo bazira uko bavutse. Yagereranyije uyu mwaka n’imperuka yari yateguriwe kurimbura Abatutsi ariko ingabo z’Inkotanyi zirahagoboka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .