00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diana Teta azahura n’Abambasaderi b’amahoro ku Isi i San Francisco

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 23 July 2016 saa 01:09
Yasuwe :

Umunyamuziki Diana Teta yatumiwe mu mahugurwa akomeye azahuriza hamwe abahanzi b’banyempano bazaturuka mu bihugu bitandukanye mu kurushaho kubayobora mu nzira yo gukora umuziki ugira ingaruka nziza ku Isi.

Teta Diana, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kugera ku rwego rukomeye, yatumiwe kuririmba mu bihugu bitandukanye ndetse aheruka gucurangira abagera kuri magana arindwi bitabiriye ihuriro mpuzamahanga rya Next Einstein Forum riteraniye i Dakar muri Senegal.

Yabwiye IGIHE ko yahamagawe mu bahanzi bakomeye ku Isi bazitabira amahugurwa y’umuziki azabera mu majyaruguru ya California mu Mujyi wa San Francisco aho azahurira n’abagize uruhare rukomeye mu kubungabunga amahoro, guteza imbere uburezi, uburenganzira bwa muntu bo mu nguni zose z’Isi.

Ati “Ni gahunda ya izamara ukwezi, igamije guhugura abahanzi mu gukoresha umuziki wubaka umuryango ku rwego rw’Isi no kudukangurira kurushaho gukora indirimbo zifite ubutumwa.”

Yongeyeho ati “Nzamara ibyumweru bitatu mu Mujyi wa San Fransisco, icyumweru cya nyuma tukimare muri Mexico. Muri icyo gihe cyose tuzakora indirimbo, tuzenguruke turirimba ahantu hatandukanye tunahure n’abantu bagize uruhare rukomeye ku isi mu gushyigikira amahoro, uburezi, uburenganzira bw’ikiremwamintu n’ibindi bikorwa bikomeye byagize icyo bihindura mu muryango.”

Afite nyinshi mu ndirimbo yahimbye zifite ubutumwa bukomeye ku bazumva, zirimo iyitwa "Tanga agatego" ivuga ku burezi, "Ndaje" igarura icyizere ikagaruka no ku bumwe, "Undi munsi", "Velo" aho umuhanzi yibandaga ku butumwa buhamya ko ‘ufite amatwi burya yumva’ ndetse ivuga cyane ku mibanire y’abantu muri iki gihe no gutera abantu kwibaza niba koko ari byo bikwiye.

Yavuze ko kwitabira gahunda ya Music Action Lab bizamufasha kongera kwigaragaza no kwagura ubuhanzi bwe mu bindi bihugu ndetse yizeye ko azunguka byinshi mu kwezi azamara muri Amerika.

Ati “Ibi bizangaragaza binampuze n’abandi bahanzi bo hirya no hino ku Isi, hari byinshi nzunguka bizateza imbere umuziki. Si umuziki wanjye wonyine uzatera imbere kuko umuntu undeba aba areba n’aho mvuka.”

Teta yagiriye inama abakora umuziki muri iki gihe, kwibanda ku cyateza imbere abumva ibihangano byabo. Ati “Umuziki ni mwiza udufasha kwidagadura cyane twe abato, ariko kandi ni inkingi ikomeye mu gutambutsa ubutumwa bwubaka, bwigisha ndetse bunasana imitima y’abawumva.”

Diana Teta azahura n’Abambasaderi b’amahoro ku Isi i San Francisco

Yongeraho ati “Kuririmba birasanzwe, tunabihuriyeho turi benshi,ariko impamvu zidutera kuririmba burya zo ziratandukana. Ni cyo bita ‘purpose[intego]’. Purpose yanjye ni yo nshyize imbere, intego yanjye ninyigeraho rizaba ari ishema n’umugisha ku gihugu cyanjye. Ndabasaba gukomeza kunshyigikira.”

Uyu muhanzi ari mu Bubiligi muri iki gihe aho ari gutegura album ya mbere izaba igizwe n’indirimbo icumi zirimo inshyashya aherutse gukora yise ‘Birangwa’ yiriye umubyeyi we watabarutse.

Teta arakangurira abahanzi gukora umuziki ufite akamaro ku muryango

Birangwa, indirimbo nshya ya Teta Diana

Reba Teta Diana aririmba ’Ndaje’ muri Next Einstein Forum i Dakar


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .