00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diana Teta yasobanuye byimbitse indirimbo ‘Birangwa’ yahimbiye se witabye Imana

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 20 June 2016 saa 03:47
Yasuwe :

Diana Teta uri ku Mugabane w’u Burayi mu bikorwa bya muzika, yasohoye indirimbo yitwa ‘Birangwa’ yahimbiye se umubyara yabuze akiri muto.

Mu kiganiro na IGIHE mu Bubiligi, yavuze birambuye ku muziki we kuva yatangira kugeza magingo aya. Yanatangaje bwa mbere indirimbo yise “Birangwa” yakoreye umubyeyi we witabye Imana.

Mu kiganiro twagiranye ubwo yari muri Studio Sanny Sid Inc. i Bruxelles atunganya album ya mbere.“Birangwa" ni imwe mu ndirimbo icumi zizaba zigize album nshya ya Teta Diana, izaba iriho izisanzwe zizwi n’izindi nshya ari gutegura.Mu mishinga ya vuba yitegura gushyira hanze harimo n’amashusho y’iyi ndirimbo.

Yagize ati “Urebye zizaba zerekana abo turibo nk’Abanyarwanda.”

Teta Diana ni we wanditse indirimbo ‘Birangwa’ anayishakira injyana n’amanota iririmbyemo. Yakozwe na Producer Didier Touch, Umunya-Brasil witwa Diego Amaral Coutinho ucuranga violon-cello yiganza cyane muri iyi ndirimbo, amwe mu majwi yikiriza ni ay’umusore witwa Sentore Lionel.

Imirimo ya nyuma no kunoza iyi ndirimbo [mastering] byakozwe n’Umubiligi w’umuhanga witwa Nicolas Lefevre.

Teta yavuze ko iyi ndirimbo yifuza ko yafasha abazayumva bose kwibuka no gukumbura ibyiza ku muntu wabo wa hafi cyane wagiye kure aho amaso adashyikira, by’umwihariko ko ayituye uwabuze umubyeyi we.

Teta yavuze ko ari we uhimba indirimbo ze akazandika ndetse no kuziririmba ibi bikaba ubusanzwe ari umwaga umwe wihariye, kubihuza bikaba ari ubuhanga butagirwa na benshi.

Yashimangiye ko urwego rw’umuziki nyarwanda rwazamutse, abawukora bafite agaciro mu gihugu kuko utunze benshi.

Yagize ati “Ubuhanzi burimo buratera imbere ku buryo bugaragara mu Rwanda, kandi umuhanzi ntagifatwa nk’ingegera, ni umwuga mwiza nkanjye urantunze kandi hari byinshi nagezeho rwose nkesha kuba nywukora.”

Yatanze inama ku bahanzi abasaba guhanga ibishyira itafari ku iterambere n’ubuzima bw’igihugu. Ati “Ikibazo ni uko uyu mwuga hari aho usanga warabaye guhaha gusa, bamwe badahanga ibyubaka umuryango nyarwanda nkuko bikwiye.”

Diana Teta yakoze indirimbo yitiriye se 'Birangwa'

Yongeraho ati “Twese dukora ngo duhahe tubone amafaranga, ariko kandi nkeka ko byaba byiza tugiye duhimba,tukaririmba ibintu bifite icyo bisiga kandi bimarira abandi mu butumwa buba burimwo. Guhimba neza ni uguhimba ufite impamvu, igihangano cyawe ukaba wagisobanura.”

Umva hano indirimbo ’Birangwa’ ya Diana Teta

Amagambo agize indirimbo Birangwa:

BIRANGWA

Uri inzozi nkumbura iteka ntazabona
Ukaba ikibibi cyansaze umugongo aho ntishima
Uri kure, kure nk’Ijuru ndebesha andi maso nkakubona
Uri inkuru nzabara iteka itarangira

Biganza birangwamo ubupfura iyo ugarutse ukareba uko nakuze
Biganza birangwamo umutima Nzakuririmba
Uri iriba ryamaze inyota ritazakama
Ukaba igicu kinkingira izuba kitazahita
Uri umurya, umurya w’inanga numvisha umutima ntabasha gucuranga
Uri irungu nzarwara iteka ritazakira

Uwo amaso yanyimye
Nzakuririmba
Uwo ibitekerezo byampaye
Nzakuririmba
Intore ntabariwe
Nzakuririmba
Nshuti yanjye ntagumanye
Nzakuririmba
Nkuririmbire abana banjye
Nzakuririmba

Diana Teta muri studio mu Bubiligi

Ikiganiro kirambuye na Diana Teta


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .