00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzoka Diana Teta yambara mu gatuza ihatse iki?

Yanditswe na

Williams John

Kuya 10 October 2014 saa 10:31
Yasuwe :

Nyuma y’amezi make umuhanzi Teta Diana avugishije benshi menshi ku bw’isaro yambara mu gahanga bamwe bafataga nk’impigi ya gipfumu we akabihakana, ubu noneho yadukanye kwambara inzoka mu ijosi, ikagaragara mu gatuza.
Inzoka izwi nk’inyamaswa nto ariko itinyitse, inyamaswa y’inkazi yica nabi kandi vuba ku bw’ubumara ndengabipimo igira, kuba inzoka ifatwa henshi nk’ikimenyetso cy’imyuka mibi, igafatwa nk’igikoresho cy’abapfumu, abaraguzi n’abarozi gakondo, ikongera igafatwa n’abanyamasengesho (...)

Nyuma y’amezi make umuhanzi Teta Diana avugishije benshi menshi ku bw’isaro yambara mu gahanga bamwe bafataga nk’impigi ya gipfumu we akabihakana, ubu noneho yadukanye kwambara inzoka mu ijosi, ikagaragara mu gatuza.

Inzoka izwi nk’inyamaswa nto ariko itinyitse, inyamaswa y’inkazi yica nabi kandi vuba ku bw’ubumara ndengabipimo igira, kuba inzoka ifatwa henshi nk’ikimenyetso cy’imyuka mibi, igafatwa nk’igikoresho cy’abapfumu, abaraguzi n’abarozi gakondo, ikongera igafatwa n’abanyamasengesho nk’ikimenyetso cya bugufi cya Shitani. Teta Diana we ntayitinya na mba ndetse yahisemo kuyambara mu gatuza akanigiriza nta gihunga.

Mu kiganiro na IGIHE uyu muhanzi yasobanuye impamvu yahisemo kwambara umurimbo ukoze mu nzoka.

Umutako w'inzoka wambarwa na Teta

Teta Diana, nk’umuhanzi na we ubwe uvuga ko yambara akaberwa kandi akabyishimira, asubiza ko guhitamo kwambara uyu murimbo ukoze mu nzoka nta kindi kintu kibyihishe inyuma, kuko ari umutako yaguze umuhenze kandi abikora ashaka kunoza uburyo arimbamo.

Teta Diana ati “Uriya mutako ukoze muri zahabu nawuguze mu Misiri, kuko nkunda imitako yabo. Ni kimwe n’uko nakwambara umutako ukoze mu kanyamasyo, inzovu n’ibindi, nta kindi kitari umutako cyangwa se umwambaro, kandi iyo nkambaye karambera pe”.

Ku bijyanye n’imyuka mibi, Teta avuga ko adakorana nayo. Inzoka kuri we ngo ni inyamaswa nk’iyindi, by’umwihariko iyi yambara nk’umutako yayiguze mbere y’uko ayidodeshereza imyenda bijyanye. Iyi myenda yayambaranye n’uyu mutako w’inzoka bwa mbere ubwo hasozwaga amarushanwa ya PGGSS IV.

Mu myambarire ya Teta ngo akunze gushotorana. Arivugira ati “Burya igihe nashyiraga kariya gasaro mu gahanga nabitewe no kuba nkunda gushotorana muri styles zanjye kandi abafana banjye bakabinkundira, kuko biba ari umwimerere wanjye. Ubu nabwo nta kindi ngambiriye, ibyo nambara ni umutako mu rwego rwo kurimba. Ndabizi hari abashobora kubona bibashotora, hari n’abashobora kubibona neza nkanjye, kuko nta kibi ngendereye”

Ikoreshwa ry’inzoka nzima mu bahanzi

Mu minsi ishize Producer Junior yasuye umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda utuye i Gikondo ahava amaguru adakora hasi kubera inzoka z’inkazi yasanze mu ruganiriro rw’uwo muhanzi ndetse ubwo yageragezaga guhunga iya mbere yahuriye n’indi mu gikari ageze no hanze ahasanga indi imutegereje. Izi nzoka zahamagawe n’umuhanzi nyirazo zisubira mu nzu.

Mbere y’ibyabaye kuri Junior kandi Jay Polly na Dj Adams bimutse i Gikondo kubera inzoka zidasanzwe zabateraga iwabo mu rugo mu buryo umuntu wese atabasha gusobanura dore ko ngo iyateraga Jay Polly mu rugo bahitaga bayica ariko bwacya hakaza indi.

Muri Kamena 2014 ikinyamakuru US Weekly cyatangaje inkuru y’uburyo abana b’umuhanzi Will Smith na we uvugwaho gukorana n’imyuka mibi, bari bamaze igihe kirekire bararana n’inzoka mu nzu.

Mu ndirimbo Anaconda ya Nicky Minaj, agaragaramo yizingirizaho inzoka nzima ndetse n’abo babyinana. R. Kelly nawe agaragara atyo mu ndirimbo yise "snake", naho Britney Spears akizingiraho inzoka mu ndirimbo "I’m a slave". Katy Perry, Rihanna, Lady Gaga n’abandi nabo bafata inzoka nk’ikirango cyabo.

Mu bihe binyuranye abaririmbyi, abacuranzi bakomeye, abakinnyi ba filime n’ibindi byamamare binyuranye bagaragara bakina n’inzoka nzima, cyangwa se bakazizingiraho.

Isaro Teta ahoza mu gahanga se ryo......

Bamwe mu bakurikiranira hafi abahanzi bo mu Rwanda baganiriye na IGIHE bavuga ko bakibona aka kantu bakekaga ko ari umurimbo, ariko aho Teta akomeje kugaragara yambaye aka kantu katamuvaho batangiye gukeka ko hari imitsindo yaba atwayemo.

Teta na we yemeza ko hari ababikeka ndetse bajya banabimubaza ariko akavuga ko ari nk’akarango ke (Brand) atari impigi yahawe n’abapfumu nk’uko bamwe bajya babikeka.

Aganira na IGIHE, Teta yagize ati: “Nkafata nka signature (sinyatire) yanjye nka Teta, gusa nyine hari abagatinya bakeka ko ari imitsindo y’abapfumu ariko nta mitsindo irimo… Nanjye narabyumvishe ariko burya iyo ufite ikintu, abantu bagifata mu buryo butandukanye, kandi ntabwo wabibabuza kuko buri wese abifata uko abyumva.”

Teta avuga ko muri gahunda ze adateganya gukuraho aka kantu kabone n’aho bavuga ko yaba ari ako yahawe n’abapfumu.

Ku rundi ruhande, hari abajya bavuga ko aka kantu Teta yaba yaragahawe n’uwitwa DJ Zizou karimo imitsindo yo kuba yakomeza kwitwara neza mu muziki. Uyu Zizou niwe wakoresheje Teta mu ndirimbo Fata Fata ndetse (Zizou) yagiye avugwaho mu bihe bitandukanye kujya mu bapfumu, ariko ababivuga nta bimenyetso babitangira,na nyirubwite akabihakana.

Twanzure

Abo tuvuze bose, kuri bo inzoka nzima ifatwa nk’ikimenyetso cy’imyuka ibongerera imbaraga ikabaha no gukundwa. Kuri Teta icyo yambara si inzoka nzima ahubwo ni umutako w’inzoka ya zahabu yahisemo mu rwego rwo gukomeza kurimba no kuberwa.

Teta Diana abaye umuhanzi w’Umunyarwandakazi ubimburiye abandi kwambara imitako yibazwaho na benshi, mu gihe yemeza ko nta kibazo na mba abifiteho.

Reba indirimbo nshya ya Teta, yise "Kwifata", agamije gutinyura abakobwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .