00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PGGSS4: Mu gitaramo cya live, Teta yiyamburiye ku rubyiniro

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 25 June 2014 saa 08:10
Yasuwe :

Mu gitaramo abahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS4 bakoreye I Kigali kuwa gatandatu ushize, Teta Diana niwe waririmbye ku nshuro ya nyuma. Mu byaranze uyu muririmbyikazi harimo kuba yarahinduye mu gitaramo hagati maze yamburira ku rubyiniro.
Teta yatengushye abizera kuririmba kwe
Teta Diana asanzwe azwi mu ndirimbo zijyanye na gakondo ndetse aba mu itsinda rya Gakondo ribamo abahanzi nka Masamba, Jules Sentore, Ngarukiye Daniel n’abandi.
Cyakora, mu ndirimbo ze bwite, uyu muhanzi ntabwo (...)

Mu gitaramo abahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS4 bakoreye I Kigali kuwa gatandatu ushize, Teta Diana niwe waririmbye ku nshuro ya nyuma. Mu byaranze uyu muririmbyikazi harimo kuba yarahinduye mu gitaramo hagati maze yamburira ku rubyiniro.

Teta yatengushye abizera kuririmba kwe

Teta Diana asanzwe azwi mu ndirimbo zijyanye na gakondo ndetse aba mu itsinda rya Gakondo ribamo abahanzi nka Masamba, Jules Sentore, Ngarukiye Daniel n’abandi.

Cyakora, mu ndirimbo ze bwite, uyu muhanzi ntabwo afite nyinshi zifite aho zihuriye n’injyana Gakondo, akenshi asubiramo iz’abandi bahanzi.

Mu gihe benshi bari biteze ko aza guhogoza akerekana ko asanzwe amenyereye kuririmba ‘Live’, siko byagenze kuko mu kuririmba kwe hajemo kubusanya ndetse wumvaga ijwi rye ryahindutse cyane.

Amahitamo mabi kuri Teta

Kuba Teta ataragereye ku ngingo abari muri iki gitaramo cyane cyane abafana be, nk’uwabonye uburyo yaririmbye, yavuga ko yaba yarakoze amahitamo mabi y’indirimbo yaririmbye.

Bwa mbere yaririmbye iyitwa ‘Call me’. Ayiririmba yo wumvaga bijya guhura ariko ageze ku ndirimbo ya kabiri ‘Canga ikarita’ bisubira i Rudubi.

Kuri iyi ndirimbo ho benshi bavuze ko byari kuba byiza iyo wenda acurangirwa ‘fata Fata’ yasubiyemo kuko yo wumva yarayikoze mu buryo bucurangitse.

Imyambarire ya Teta nayo ntiyavuzweho rumwe na bamwe mu bari iki gitaramo kuko hari akenda yambariyeho wabonaga bidahura neza n’ibyo yari yambaye inyuma.

Fata Teta, imvugo y’abafana be

Teta yari afite abafana bamanitse ibyapa ahabereye iki gitaramo. Hari n’abagaragaye bambaye imipira yanditseho ‘Fata Teta’. Iyi nteruro ikomatanya indirimbo ye yakunzwe yitwa Fata fata n’izina rye rya Teta.

Teta Yamburiye ku rubyiniro

Ubwo yari arangije indirimbo ya mbere, Teta yarahindukiye atera umugongo abari aho maze haza ababyinnyi baramukikira, umwe muri bo akaba yari atwaye ikanzu idoze mu gitenge ndende yo kumwambika.

Huti huti, Teta yakuyemo ibyo yari yambaye mbere maze bahita bamwambika ya kanzu, hejuru ya mugondo bisa yari yambariyeho mbere.

Reba Video ya Teta aririmba i Kigali hano:

Hari icyizere Teta atanga?

Kuririmba neza, kwitwara neza ku rubyiniro, uko ugaragara, abafana ufite, byose ni ibigenderwaho mu guhabwa amanota n’akanama kagizwe na Tonzi, Aimable Twahirwa na Lion Manzi muri ibi gitaramo.

Teta ni umwe mu bakobwa babiri bonyine bari muri iri rushanwa rya PGGSS4 we na Young Grace. Uko bitwara niyo sura benshi baha umuziki w’abakobwa bo mu Rwanda, aha buri wese akaba yakwibaza ati: “Ese teta cyangwa Young Grace, hari uzabasha kugera mu cyiciro cya nyuma cyangwa ngo atware iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 4?” Uko babyitwaramo nibyo bizabibahesha.

Kanda hano urebe amafoto menshi yo muri iki gitaramo
Amafoto: Nkurunziza Faustin
Video: Eliel Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .