00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Suede: Diana Teta ageze kure imishinga izamufasha gusakaza umuziki we ku Isi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 31 January 2015 saa 12:01
Yasuwe :

Diana Teta umaze ukwezi kurenga ku Mugabane w’u Burayi ahakorera ibitaramo no kwagura umuziki we abifashijwemo n’inzobere mu muziki muri Suede, arishimira umusaruro w’ibyo yagezeho bizamufasha gusakaza umuziki we hanze y’u Rwanda.
Mu kiganiro Teta Diana yagiranye na IGIHE yatangaje ko icya mbere cyamushimishije kurusha ibindi ari uburyo yakoze igitaramo mu Bubiligi kikitabirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu n’abanyamahanga bakunda uburyohe bw’umuziki nyarwanda w’umwimerere.
Yagize ati (...)

Yagize ati “Hano ibintu bimeze neza ndetse cyane. Igitaramo nakoze mu Bubiligi cyagenze neza birenze ibyo njye nari niteze, haje abantu benshi baturutse impande zose z’u Burayi. Igitaramo kitabiriwe ndetse n’abanyamahanga ariko umubare munini wari uw’Abanyarwanda.”

Diana Teta na Ambasaderi Masozera

Yungamo agira ati “Twagize n’amahirwe yo kubana na Nyakubahwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Robert Masozera n’umufasha we, babanye natwe kugeza ku musozo. Urumva rero ko byari byiza”

Diana Teta avuga ko ageze kure umushinga wo gukora indirimbo zigize album izamuhesha amahirwe yo gusinyana amasezerano n’inzobere zifite labels zikomeye mu muziki w’i Burayi. Narangiza gukora album izagenderwaho harebwa ubushobozi bwe, azagaruka mu Rwanda ku itariki ya 22 Gashyantare 2015.

Ati “Ubu ndi Stockholm muri Suede aho nkomeje ibikorwa bitandukanye birimo album ya maquette(yo kugeragerezaho) izifashishwa mu gushaka contract na labels zikomeye inaha. Nteganya kugaruka iyo maquette irangiye ibindi nkazabimenyeshwa naragarutse i Kigali. Ibindi bikorwa ndimo ni ibyo kubonana n’abantu bakomeye mu muziki”

Yasoje yisegura ku bafana bari barabwiwe ko uyu muhanzi azagaragara mu gitaramo cyiswe Soirée des Amoureux. Teta avuga ko yashyizwe ku mpapuro zicyamamaza atarigeze abimenyeshwa ndetse kizaba ataragaruka mu Rwanda.

Yagize ati “Ndashimira abantekereje bategura igitaramo kizaba ku munsi wa Saint Valentin tariki 14/02/2015, gusa nkanenga ko ntabimenyeshejwe mbere yo gushyirwa ku rutonde. Mboneyeho kwisegura ku bafana n’abakunzi ba muzika muri rusange ko kuri iyo tariki ntazaboneka, nzaba ntaragaruka mu Rwanda abazabishobora muzahagere kandi mbifurije kuzahagirira ibihe byiza”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .